Nyuma y’imyaka 14 y’urujya n’uruza mu nkiko ariko urubanza rutaba, Urukiko rw’Ubujurire rwa Paris kuri uyu wa Mbere rwateye utwatsi ubusabe bw’abunganira Agathe Habyarimana bwo kudakurikiranwa n’ubutabera.
Kutaburanisha urubanza bishobora gutangazwa n’ubutabera mu gihe bubonye ko dosiye idafite ibintu biremereye, kandi iyi yari impamvu yatanzwe n’abunganizi ba Agathe Habyarimana. Ariko urukiko ntirwigeze rufata icyemezo ku kibazo rushingiye ku bigize dosiye.
RFI ivuga ko Me Meilhac wunganira uwahoze ari umugore wa mbere mu Rwanda, avuga ko urukiko rusa nk’uruhunga kugira icyo ruvuga kuri dosiye mu gihe nta bintu bifatika biregwa umukiriya we birimo, akavuga ko kandi iki cyemezo gishingiye kuri politiki.
Ubwo aheruka mu Bufaransa muri Gicurasi nyuma y’iminsi mikeya Raporo Duclert ishyizwe ahagaragara, Perezida Kagame yavuze ko Agathe Habyarimana Kanziga ari imbere ku rutonde rw’abantu bakekwaho kugira uruhare muri jenoside bagomba gukurikiranwa n’ubutabera.
Ubwo Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron nawe aheruka mu Rwanda nyuma y’iminsi mikeya Perezida kagame avuye mu Bufaransa, yasezeranyije gukurikirana abantu bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bahungiye mu Bufaransa.
Agathe Habyarimana akorwaho iperereza kuva mu 2007 ku ruhare rwe muri jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

6 Responses
Paris: Urukiko rwanze ubusabe bw’ababuranira Agathe Habyarimana
Bali bakwiye kudusobanurira.Ni gute Kanziga yakoze genocide kandi umugabo akimara gupfa Abafaransa barajyanye Family I Bangui??Njye simbyumva neza.Ntawansobanurira?

Iyinkuru yawe irimo amakosa p umugore wuwahoze ari president Habyarimana ntabwo yitwa Uwiringiyimana ahubwo yitwa Kanziga urabitiranya rwose hari Agathe Kanziga ariwe ukurikiranwa hakaba na Agathe Uwiringiyimana wahoze ari ministiri w’intebe mbere ya jonocide utaravugaga rumwe n’ubutegetsi bwa riho icyogihe bakaza kumwica kwikubitiro indege yaritwaye Habyarimana imaze guhanurwa.