Ishami rishinzwe kurwanya icuruzwa ry’abantu muri Uganda rifite ibiro muri minisiteri yumutekano, ryatabaye Abarundi 8 bari bagiye gucuruzwa muri Arabia Saoudite banyujijwe muri iki gihugu.
Nk’uko byatangajwe na Agnes Igoye, umuhuzabikorwa wungirije w’ishami rishinzwe kurwanya icuruzwa ry’abantu, aba Barundi 8 basanzwe muri hotel yo mu gace ka Kabalagala, ahasanzwe nUmunyayemeni witwa Ramsey Muhammad wari ugiye kubajyana ufungiye kuri Station ya polisi ya Kabalagala.
Nk’uko iyi nkuru dukesha Commandonepost ivuga, Igoye avuga ko abo Barundi bakuwe i Burundi n’uwitwa Alice nyuma yo kubizeza akazi muri Arabia Saoudite aho bari bagiye gukora akazi ko mu rugo.
Aba babanje kujyanwa ahitwa Kitengera muri Kenya abaha uwitwa Shadrack wabamaranye ibyumweru bitatu mbere yo kubajyana Busia, aho Alice yabakuye abajyana muri hotel yo muri Kabalagala basanzwemo.
Igoye avuga ko bafite ibimenyetso byinshi bakuye muri telephone za Ramsey Muhammad birimo ibyangombwa birimo za passports.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


