Iyi nkuru ikubiyemo ibitekerezo byakusanyirijwe mu bitabo n’inyandiko zitandukanye zo hambere zose zivuga ku munsi w’isabukuru y’amavuko ukunze kwizihizwa n’abatari bake, abenshi ntibazi ko uyu munsi ufite inkomoko mu mihango n’imigenzo bya gipagani.
Dore ibyanditswe mu gitabo cyiswe Bibiliya ya Satani ( The Satanic Bible) (Anton Szandor LaVey, (Air) cyangwa igitabo cya Lusiferi cyanditswe mu mwaka wa 1969 Avon Books, 1969, Ch XI, Religious Holidays, p. 96)
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
“Ibirori bikuru mu myemerere ya Satani ni ukwizihisa amasabukuru y’abantu” Satani uvugwa muri icyo gitabo akomeza agira ati “Kuki mwakomeza gushakisha Imana? niba ushaka Imana kuki wowe ubwawe utaba iyo mana? Buri muntu ni imana mu gihe cyose abyihitiyemo, niyo mpamvu kwa Satani twizihiza amasabukuru y’amavuko kuko buri wese ni imana, akwiye gukorerwa ibirori”
Ibyo ugomba kumenya ku isabukuru y’amavuko nk’umukirisitu
- Ntabwo Abakirisitu bo hambere bizihizaga isabukuru y’amavuko
- Yohana umubatiza yishwe ubwo Herode yozohizaga isabukuru ye y’amasuko mu mizo ya mbere
- Yesu wemerwa kandi akizerwa n’abakirisitu ntiyigeze yizihiza isabukuru y’amavuko na rimwe
- Noheli yitiriwe Isabuku y’Amavuko ya Yesu iba ku wa 25 Ukuboza ifite inkomoko mu bupagani
Dusome ibitabo, The World Book Encyclopedia (volume 3, page 416) kivuga ko Isabukuru y’amavuko itigeze kuba mbere hose mu bukirisitu ndetse ngo n’ubwo abo bashoboraga kumenya neza itariki Yesu yavutseho, bahisemo kutabikora kuko bari bazi neza ko kwizihiza amasabukuru ari umuhango wa gipagani, muri iki gitabo n’iyi paje hari amagambo agira ati “Abakirisitu bo hambere ntibigeze bizihiza Isabukuru y’amavuko ya Yesu kuko bafataga uwo muhango nk’uwa gipagani”
Mu gitabo cy’uwitwa Flavius Josephus, Against Apion, book II, section 26 Ho baranditse bati “Abayahudi bo mu gihe cya Yesu Kristo bari bazi neza ko Imana ifata amasabukuru y’amavuko nk’umuhango wa gipagani, ku bw’ibyo amategeko ntatwemerera na rimwe gukoresha ibirori by’amasabukuru y’abana bacu”
Ese kwizihiza amasabukuru byatangiye bite?
Inyandiko yashyizwe ku rubuga rwa Wikipedia ku wa 12 Nyakanga 2007 ivuga ko kwizihiza amasabukuru y’amavuko byatangiriye mu bwami bw’Abaroma (Roman Empire) mu myaka yo hambere cyane ku ngoma y’umwami Mithras, uyu muco waje gukwirakwizwa mu mahanga yose aho wajyanwaga n’abasirikare b’Abaromani bahereye muri Persia hamwe muho umwami Mithras yari yaragize ingaruzwa muheto ze. Mbere y’uko uyu mwami atangiza uyu muco isi ntiyizihizaga isabukuru.
Noheli nayo ibarwa nk’isabukuru y’amavuko kuko haba yizihizwa isabukuru y’amavuko ya Yesu, gusa uretse no kuba uyu munsi ubwawo utemewe unizihizwa ku itariki ya 25 Ukuboza umunsi ubundi wakoreshwaga hizihizwa isabukuru y’umuhungu w’ikigirwamana cy’izuba Sun-god Mithra.
Dore uko The World Book Encyclopedia ibisobanura
“Noheli… mu mwaka wa 354AD (nyuma ya Kristu), umupadiri w’umuromani, Liberius yategetse ko ku wa 25 Ukoboza hajya hizihizwa Noheli, padiri yahisemo iyi tariki kubera ko n’ubusanzwe Abaturage b’Uburomani bari basanzwe bafite imyimvire ko kuri uyu munsi haba hari ikintu kidasanzwe kuko hari hasanzwe hizihizwa umutsi mukuru w’ikigirwamana cy’Izuba Byakuwe muri (Sechrist. Christmas. World Book Encyclopedia , Volume 3. 1966, pp. 408-417).
Kwizihiza isabukuru y’amavuko ntibyahozeho mu mibereho y’abazi Imana
Isirayeri nk’ubwoko bw’Imana kuva na mbere hose ntibigeze bamenya ibyo kwizihiza Isabukuru y’amavuko.
Origen Adamantius wabayeho mukinyejana cya gatatu , Umuhanga mu bw’iyobokamana wamamaye mu idini gatulika nawe yanditse ko kwizihiza masabukuru ari icyaha no kwigomeka ku mana ndetse no kwihimbaza
Yagize ati “ Abagatulika bo muri Orthodox ntibemera amasabukuru y’amavuko, nta mutagatifu wizihiza isabukuru ye y’amavuko, (Martindale C. Christmas, 1908).
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ziriya Buji zicanywa zifitanye isano n’ubupagani, Buji kuva na kera kose zahoze zikoreshwa mu mihango y’abanyamisiri yo gushengerera ibigirwamana byabo (Urumuri mu mwijima niko byitwaga, Light in Darkness), nonese kuki basanze byaba ngombwa gucana Buji mu birori by’isabukuru?
Abadage nibo badukanye bwa mbere umuco wo gukoresha Buji mu masabukuru mu myaka y’1700.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Schadrack@bwiza.com


