4523412.jpg

Uwari minisitiri muri Afghanistan atunzwe no kugemura ibyo kurya ku igare mu Budage

Sangiza iyi nkuru

Uwahoze ari minisitiri w’itumanaho muri Afghanistan, Sayed Sadaat kuri ubu akora akazi ko kugenda ajyana ibyo kurya ku bantu babaiguze kuri internet akoresheje igare mu gihugu cy’u Budage, aho ubuzima abayeho bushobora kuba ari bwo butegereje benshi mu banyafuganistani bari guhunga kuri ubu.

Uyu yari minisitiri mu gihugu cye mbere yo kwimukira mu Budage, ariko ubu atunzwe no kugenda ageza ibyo kurya ku bantu babitumije hirya no hino, aho agakora amasaha 6 ku munsi mu cyumweru, no guhera saa sita kugeza saa yine z’ijoro muri weekend.

4523412.jpg

Agenda agemura ibyo kurya birimo za pizza n’ibindi byo kurya n’ibyo kunywa byiganjemo orange, aho avuga ko nta soni bimuteye kuko ari akazi nk’akandi.

Iyi nkuru dukesha Sudouest.fr ivuga ko ariko kumenyera ubu buzima byamugoye nk’uko bishobora kugendekera Abanyafuganistani benshi barimo abahoze mu butegetsi bahunze vuba aha ubutegetsi bw’Abatalibani.

Sayed Sadaat yageze mu Budage muri Nzeri umwaka ushize, hafi umwaka mbere y’uko Abatalibani bigarurira ubutegetsi bwa Afghanistan. Yabaye minisitiri w’itumanaho guhera mu 2016 kugeza mu 2018.

Avuga ko yeguye ku mirimo ye kubera ruswa yari yaramunze guverinoma. Akabanza gukora nk’umugishwanama (Consultant) mu rwego rw’itumanaho, ariko mu 2020 ikibazo cy’umutekano gikomeje gufata intera mu gihugu cye yafashe icyemezo cyo kuhava.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *