Umuyobozi w’Ingabo z’u Rwanda mu ntara y’Uburengerazuba, Maj Gen Alex Kagame, yagaragaje ko Umunyarwanda afite agaciro n’umutekano uhagije, ku buryo anapfusha inkoko igihugu cyose kikabimenya.
Gen Kagame yabigarutseho ku wa Mbere tariki ya 30 Kanama, mu gikorwa cyo gushyikiriza umuturage witwa Twagirayezu Jean de Dieu wo mu murenge wa Bugeshi mu karere ka Rubavu inka eshanu aheruka gushumbushwa n’Umukuru w’Igihugu.
Ni nyuma y’Igitero cy’abagizi ba nabi bikekwa ko ari FDLR cyagabwe muri kariya gace ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, gisiga Twagirayezu arasiwe inka eshanu imwe muri zo irapfa.
Gen Kagame yagaragaje FDLR nk’umutwe wacitse intege mu buryo bugaragara, gusa mu ntege nke zawo ukaba ushobora kugaba uduteroshuma dushobora kwicirwamo abaturage n’amatungo, intego ari ugusenya ibyiza igihugu kimaze kugeraho.
Yagaragaje gukaza amarondo no guhanahana amakuru nk’intwaro ishoboka yakumira mu buryo burambye uriya mutwe ku butaka bw’u Rwanda, na cyane ko umuti wo guhashya FDLR usanzwe uzwi.
Ati: “Ubwo FDLR yatangiye kubura umutwe nanone, umuti wayo turawufite. Turawufite kuko na mbere hose ababahaga uwo muti baracyahari ntaho bigeze bajya, ahubwo ingufu zirahari zihagije.”
Gen Alex Kagame yasabye abaturage kutadohoka ahubwo bakongera amarondo, abizeza ko RDF na yo igiye kongera ingabo zayo mu bice zitabagamo kugira ngo uriya mutwe utazabona aho umenera.
Yavuze ko kuba abarwanyi bawo baheruka gutera i Rubavu ari “ikintu kigayitse” ariko gikwiye gushyirwamo ingufu mu kwirinda ko cyazongera kubaho.
U Rwanda rumaze kugira umutekano ku buryo n’iyo inkoko ipfuye abantu babimenya
Umuyobozi wa RDF mu ntara y’Uburengerazuba yagaragaje ko aho u Rwanda rugeze n’aho rugana ari ahantu heza cyane, gusa bikaba bigerwaho kubera ubuyobozi bwiza burangajwe imbere na Perezida Paul Kagame.
Yavuze ko ubuyobozi n’igihugu muri rusange batakwemera ko Abanyarwanda bakomeza kugira umwanzi nka FDLR “uza kwica abaturage cyangwa se konona no kwangiza ibyo igihugu kimaze kugeraho.”
Agaruka ku nka za Twagirayezu zarashwe, yavuze ko imwe muri zo yapfuye izindi eshatu zirimo akamasa n’inyana zikaba zikivurwa, gusa akaba yaragombaga gushumbushwa kuko igihugu gikunda abaturage bacyo.
“Tumaze kumva umutekano ku buryo ikintu icyo aricyo cyose kibaye buri munyarwanda wese acyumva nk’ikintu kitari cyiza. Wenda ari ahandi mu bindi bihugu nta n’ubwo tuba twakoranyije izi nama hapfuye inka imwe, hari n’ahandi hapfa abaturage ntihagire n’amanama akoreshwa. Icyo ni icyerekana rero agaciro mufite igihugu kibaha, agaciro mufite imbere y’ubuyobozi bw’igihugu, agaciro mufite nk’Abanyarwanda.”
Gen Kagame yavuze ko Umukuru w’Igihugu yashumbushije Twagirayezu nyuma yo kumva amabi FDLR yamukoreye bikamubabaza, ibyerekana ko iteka aba yifuriza abaturage be ibyiza.
Ati: “Ni yo mpamvu iyo inka imwe ipfuye umuntu ashumbushwa izindi eshanu zihaka. Aka ni agaciro rwose! Aka ni agaciro, iki ni igihango dukwiriye guhana n’Umukuru w’Igihugu.”
Inka Twagirayezu yashumbushijwe na Perezida Kagame ziyongera ku zindi eshatu yari yashumbushijwe n’umurenge wa Bugeshi ku bufatanye n’abaturage, mu gihe akarere ka Rubavu n’umurenge wa Busasamana na bo bemeye kuzamushumbusha mu cyumweru gishize.
Usibye gushumbushwa, uyu muturage yanasuwe n’inzego zitandukanye mu rwego rwo kumuhumuriza, abamusuye bakaba banarimo Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka, Lt Gen Mubarak Muganga.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


