Umuhanzi Shema Divine winjiye mu muziki nka ‘Vega Divin’, yinjiye mu buhanzi atangirira ku ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ku mpamvu zo gutanga ubutumwa bwiza, aho yahereye ku ndirimbo yise “Isezerano”.
Vega Divine, yabanje gukina filime nyuma asa n’ubisubitseho gato. Uyu mukobwa uba mu Bushinwa, yatangiye muzika mu mwaka wa 2021 mu kwezi kwa Kamena, akaba amaze gushyira hanze indirimbo imwe yitwa “Isezerano”.
‘Isezerano’ Divine avuga ko ari indirimbo yakora ku mitima ya benshi, ikabahumuriza ikanabakomeza mu bihe bigoye.
Ati: “Indirimbo yanjye ubutumwa ifite ni ubwo gukomeza umuntu waba uri mu bihe bimukomereye cyane, bityo akagira ikizere cy’ejo ndetse n’uwaba waranyuze mu bihe bikomeye, ikaba yatuma ashima Imana bitewe n’uburyo yaruhuwe n’Umwami wanjye Yesu”.
Mu kwinjira muri muzika, Vega Divine, ni ibintu yakuze akunda.
Ati: “Igitekerezo nakigize cyera kuko nabaga no muri chorale. Numvaga mfite ishyaka ryo kwinjira muri muzika, kuko ari ibintu nkunda cyane kandi nzi neza ntashidikanya, nk’uko kuririmba bimfasha hari n’ababa bashaka kumva ubutumwa buvuye mu bihangano by’abakora muzika, kugira ngo barusheho gukomera, guhumurizwa, kwigirira ikizere ndetse no kwidagadura muri rusange”.
Ibikorwa bya Filme, Vega Divine avuga ko atabihagaritse ahubwo hari ibyo akiri gutunganya. Akomeza avuga ko Aline Gahongayire na Butera Knowless abafata nk’icyitegererezo.
Yagize ati: “Abahanzi bose hari icyo ngenda mbigiraho, gusa iyo urebye Aline Gahongayire ndetse na Butera Knowless uburyo bahatanye mu bihe bitari byoroshye, bakaba bagishikamye badahwema kuduha ubutwa bwiza biciye mu bihangano byabo, bituma mbafata nk’icyitegererezo kuri njye, ndetse nkagira n’ikizere ko nanjye nabasha gukora muzika, mu gihe nshyizemo imbaraga zanjye zose”.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV->https://www.youtube.com/channel/UC_Wx4Sy2IawVLtp5-QMRhnQ]


