Umuturage witwa Jean Paul Habiyaremye wo mu Isibo y’Ingenzi, Umudugudu wa Rukereza, Akagari ka Kigombe, Umurenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze, avuga ko Mudugudu, Nyirambarushimana FĂ©licitĂ©, yamwimye impapuro zituma akurikirana ikibazo cy’umwana we wishwe n’umuturanyi mu 2020. Habiyaremye avuga ko umwana we, Isubirizigihe Fabrice w’imyaka 10, yishwe kuwa 10 Ugushyingo 2020, yishwe n’umuturanyi we, Izabayo kuri ubu watorotse ubutabera. Avuga ko ubuyobozi bw’umudugudu bwamwimye impapuro zituma MAJ imuha umwunganira mu mategeko nk’utishoboye. Uyu mubyeyi w’abana babiri yabwiye BWIZA ati ” Kuva umwana wanjye yicwa, nakomeje gukurikirana iki kibazo ngo nzahabwe ubutabera ariko biranga kuko ntari gushobora kwishyura umwavoka wansabye kumwishyura Frw miliyoni ngo anyunganire.” Habiyaremye avuga ko ” Namenye ko ningana MAJ bazamfasha nk’umuturage utishoboye, kuko nkodesheje nta bundi bushobozi mfite. Ngeze kuri MAJ bansabye ko njya ku mudugudu bakampa impapuro zigaragaza ko ntishoboye, nkazisinyisha ku kagari no ku murenge, noneho bakampa umwavoka, ariko byaranze. Ubwa mbere, urwo mudugudu yanyandikiye ntirwarirwo. Kuri MAJ bambwiye ko rwanditse nabi. Nkigera no ku murenge bambwiye ko rwanditse nabi pe! Kuri MAJ bambwiye ko rutavuga neza uko ntishoboye ngo mpabwe umwavoka.” Yakomeje agira ati ” Narabibonye ko mudugudu yari yanze no kurunyandikira, anyohereza kwa mutekano, ngo we nta mwanya afite. Nyuma nasubiyeyo ngo ampe urundi rwanditse neza ariko arabyanga. Yahoraga ansiragiza ngo nzagaruke ejo arahuze. Urwo rupapuro n’ubu sindaruhabwa. Mudugudu najyaga kumureba akambwira ko ahuze, ko nta mwanya afite kandi mbona ari mu rugo. Yambwiye kenshi ko hari ibindi yabaga agiyemo. Hashize amezi abiri mbiretse rwose.” Abajijwe impamvu akeka ituma Mudugudu atamuha urwo rupapuro ngo ashakire ubutabera umwana we, yagize ati ” Byapfiriye kwa mudugudu wacu, nta rundi rwego nagiye kubwira ko mudugudu yanyimye icyo cyangombwa. Numvaga ahubwo ngomba kujya nko ku kagari ngiye gusinyisha aho kujya kumurega. Sinzi impamvu adashaka kumpa urwo rwandiko, sinzi inyungu abifitemo kuko kurwandika ntibigoye kandi si uko ntarukwiriye. Byatangiye kare erega, ubwo uwanyiciye umwana yamukubitaga, yavuganye na mudugudu amubwira ngo yafashe igisambo ariko nta n’icyo yakoze ngo atabaze. Sinzi igituma yitwara gutyo.” Ubuyobozi bwantereranye rugikubita Habiyaremye avuga ko kuba umwana we atarahabwa ubutabera byatangiye ubuyobozi bumusezeranya kumufata mu mugongo, ariko ngo buheruka ubwo yashyinguraga umwana we. Yagize ati ” Ubwo napfushaga umwana wanjye, ubuyobozi bwaraje bumfasha gushyingura gusa visi-meya ambwira ko bazansura, bagakurikirana ikibazo cyanjye. Mbaheruka dushyingura, ntawaje kureba uko imitungo y’uwishe umwana wanjye yaba ifatiriwe mu gihe aburanishwa. Ubu yaratorotse, imitungo yaragurishijwe kuko nta muyobozi wakurikiranye iki kibazo cyanjye, none reba kugeza ubu ntaranakatirwa adahari nibura ngo mbabwe ubutabera. Birababaje! Nkeka ko n’igurishwa ry’uwo mutungo rizwi n’ubuyobozi.” Uyu mugabo yanenze ubuyobozi avuga ko kuri we bisa nk’aho nta buhari. Ati ” Ndi mu Isi ya njyenyine kuko uwanyiciye yaratorotse. Nta butabera ku mwana wanjye nabonye. Ubusanzwe ikibazo cyanjye kirazwi n’ubuyobozi, bwakabaye bugikurikirana ariko nagerageje kugikurikirana ubwanjye nabyo buranyitambika mbura umwavoka mu gihe njye ntajya mu rukiko ngo mburane. Umugore w’uwanyiciye yageze aho agurisha inzu yavamo impozamarira ndamutse ntsinze, ubuyobozi burebera. Yagiye kugura ahandi Karwasa, naho arahagurisha asanga umugabo muri Congo nta kirakorwa.” Uyu muturage avuga ko ibyabaye byakuye umutima abo mu muryango we ku buryo ” Ubu iyo ntumye umwana mu nzu n’ijoro agira ubwoba. Iyo agannye mu baturanyi gato ngira ngo baramwica. Nta cyizere mfite ko iki kibazo cyakemuka biramutse bikomeje gutya. Nabonye mudugudu anyimye urupapuro rumpesha umwavoka, mbona ko bitazoroha. Sinzi icyo ashaka ngo azarumpe rwose gusa ubu nanjye naramuretse ariko nkibaza niba nta butabera nkwiriye guhabwa.” Uyu muturage asaba ubuyobozi ko n’ubwo uwo avuga ko yamwiciye yamenye ko yagiye muri Repubulika Ihanira Demukarasi ya Congo, yaburanishwa adahari, agakatirwa. Yibaza uko bizagenda kuko kubera kumutinza akabura umwavoka, umugore yagurishije ahari kuva impozamarira na we ngo akaba yaragiye muri RDC. Arasaba ubuyobozi bwisumbuye kumuhesha urwo rupapuro yimwe na Mudugudu Nyirambarushimana, agakurikirana mu nkiko ukekwaho kwica umwana we, nibura agahabwa ubutabera. BWIZA yavuganye na Mudugudu wa Rukereza, Nyirambarushimana FĂ©licitĂ©, ku murongo wa telefoni ahakana ayo makuru. Yagize ati ” Uwo mugabo arabeshya ntabwo twanze kumuha urwo rupapuro. Twaba twaramubaye hafi mu rupfu rw’umwana we tukanga kumuha urupapuro. Twe tumaze igihe tumushaka ngo turumwandikire ahubwo twaramubuze. Nta muntu wamusiragije rwose. N’ubu niba ahari yaza tukarumwandikira nta kibazo.” Umwe mu baturage utashatse ko amazina ye atangazwa yabwiye BWIZA ko mu Mudugudu wa Rukereza bigoye ko abakene bumvwa. Ati ” Iyo aza kuba ari umukire biba byarakemutse, None se mudugudu kwandika urupapuro byaramunaniye?” Abaturage benshi bakomeza gutaka gusiragizwa n’abayobozi babaka serivisi. Akenshi byagiye bigaragara ko atari uko izo serivisi abaturage baka ziba zitari kuboneka, ahubwo byagaragaye ko bamwe mu bayobozi baba bashaka kwaka ruswa kugira ngo bihutsihe serivisi. Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV->https://www.youtube.com/channel/UC_Wx4Sy2IawVLtp5-QMRhnQ]


