Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye yavuze ku bajyanama be umunani baherutse guhagarikwa ku mirimo yabo iminsi 15, avuga ko ari abanebwe bamutana akazi ategeka ko bakatwa icya kabiri cy’umushahara wabo.
Abajyanama be bari bamaze ibyumweru 2 muri ibi bihano ni Willy Nyamitwe, umujyanama mu by’itumanaho, Charles Nkusi, Umujyanama Mukuru, ushinzwe gutegura ingendo z’umukuru w’igihugu, Godefroid Bizimana, uwahoze ari umuvugizi w’umukuru w’igihugu, Jean Claude Karerwa Ndenzako, Albert Nasasagare, Jean Marie Rurimirije, Colonel Firmin Mukwaya, na Pascal Barandagiye, wahoze ari minisitiri w’ubutabera.
Perezida w’u Burundi avuga ko aba bajyanama be bose bafatiwe ibihano bagomba kujya bahembwa igice cy’umushahara wabo, kandi amafaranga bakaswe azajya ayajyana gufasha abaturage.
Ati “ Kandi n’iyo bagaruka umushahara nzawukatamo kabiri ayo mafaranga yose nyafashishe abaturage kuko ari ayabo. Eeeh ndayabaka buri umwe azahembwa igice mpite nyajyana ntihabuze umuturage wafungiwe mu bitaro wabuze amafaranga yo kwishyura nti aya ni ya mafaranga naka ibinebwe.”
Perezida Ndayishimiye yari aherutse kunenga abakozi b’inzego zitandukanye z’igihugu harimo n’abamufasha abashinja kuba ari bo batuma ibintu bitagenda neza mu gihugu.
Urugero ni abakora mu rwego rw’ubutabera aho aherutse kubashinja imikorere mibi ituma abaturage batabona ubutabera bukwiye kubera ruswa.


