Igitero gishya cya ADF kuri uyu wa gatandatu cyiciwemo abasivili 14 baciwe imitwe mu Ntara ya Ituri, mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo nk’uko amakuru aturuka aha avuga.
Iki gitero cyabereye ku dusozi twa Tsani Tsani na Mapasana, mu gice cyegereye Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, muri Sheferi ya Walese Vonkutu nk’uko byemejwe na Dieudonne Malangayi, umwe mu bagize Sosiyete Sivile yo muri iki gice.
Vonkutu ukesha aya makuru abarokotse iki gitero, avuga ko inyeshyamba zateye mu gitondo zigakora ubwicanyi bwazo umunsi wose nk’uko iyi nkuru dukesha VOA Afrique ivuga.
Yagize ati “ Hari imirambo 14 yaciwe imitwe yabazwe n’abarokotse, iyi mibare iracyari iy’agateganyo,”
Yongeyeho ko izi nyeshyamba batangiye kuzibona muri ibi bice kuwa gatanu ariko igisirikare ntikigire icyo gikora ngo gikumire ubwicanyi.
Uyu mutwe wa ADF muri iyi minsi ukaba ukomeje gukora ubwicanyi budasanzwe bwibasira abasivili nk’aho uherutse gutega imodoka z’abasivili ugatwika izigera kuri 16 zikica abantu bane, bwacya zigatwika moto ebyiri nazo z’abasivili zikica abandi bantu babiri.


