Jacob Zuma wahoze ari Perezida wa Afurika y’Epfo yarekuwe by’agateganyo kubera impamvu z’uburwayi, aho amaze ukwezi mu bitaro yagiyemo akuwe aho yari afungiye nk’uko byatangajwe kuri iki Cyumweru, itariki 5 Nzeri 2021.
Ku myaka 79, Jacob Zuma yari afunze kuva muri Nyakanga, nyuma yo gukatirwa igifungo cy’amezi 15 azira gusuzugura urukiko, nyuma y’aho yanze kwitaba komisiyo yamukoragaho iperereza.
Nyuma y’ukwezi kumwe gusa ariko ageze muri Gereza ya Estcourt, mu burasirazuba bw’igihugu, yahise ajyanwa mu bitaro guhera mu ntangiriro za kanama mbere yo kurekurwa by’agateganyo kuri iki Cyumweru.
Nk’uko iyi nkuru dukesha RFI ivuga, inzego zishinzwe imfungwa zivuga ko icyemezo cyo kumufungura by’agateganyo cyafashwe nyuma yo kwakira raporo yo kwa muganga.
Abayobozi bagaragaza ko usibye ibibazo by’indwara zidakira, cyangwa ibibazo by’ubumuga bw’umubiri, hashobora gutangwa kurekurwa by’agateganyo ku bantu “barwaye indwara igabanya cyane ibikorwa byabo bya buri munsi, cyangwa ubushobozi bwabo bwo kwiyitaho.


