Perezida w’ikipe ya Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa, Nasser Al-Khelaifi, yifatiriye ku gahanga amakipe ya FC Barcelona, Real Madrid na Juventus; avuga ko ari “amakipe y’inyeshyamba, ababeshyi ndetse n’abahombye.”
Al-Khelaifi usanzwe ari umuyobozi w’ishyirahamwe rihuriwemo n’amakipe yo ku mugabane w’u Burayi (ECA), yakinnye ku mubyimba aya makipe nyuma y’umushinga wa UEFA Super league yatangije gusa ukaba waracitse intege mu buryo bugaragara.
Ni umushinga aya makipe yari ahuriyemo n’andi makipe akomeye yo mu bihugu bya Espagne, u Bwongereza n’u Butaliyani; gusa yo birangira awuvanwemo n’igitutu cy’abafana biba ngombwa ko ariya makipe atatu aba ariyo awusigaramo yonyine.
Al-Khelaifi asa n’uwidoga cyane yagaragaje ko impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru i Burayi yatsinze urugamba rwa Super league yari ihanganyemo n’ariya makipe, gusa agaragaza ko asa n’ufitiye impuhwe ariya makipe yanze kurekura.
Ati: “Simfata umwanya munini ngo mvuge ku itariki ya 18 Mata [itariki Super league yatangirijweho] ndetse n’ibyo bya Super league, kuko ntakunda kwibanda ku babeshyi n’ibihombo.”
“Dufatanyije twarwanye ku nyungu z’umupira w’amaguru kubwa buri wese. Twisunze icyemezo n’imbaraga bya perezida wa [UEFA] [Aleksander Ceferin], wahagurukiye iriya Coup d’etat] yo mu gicuku. Yaravuze ati ‘tuzatsinda’ kandi twarabikoze.”
Perezida wa PSG asa n’uwibasira ariya makipe atatu yakomeje agira ati: “Mu gihe ayo makipe atatu y’inyeshyamba akomeje gutakaza ingufu, ari mu nkuru zikocamye no gukomeza gusakuriza mu kirere, twe abasigaye dukomeje kujya mbere.”
Ni amagambo atishimiwe n’abafana b’amakipe ya FC Barcelona, Real Madrid na Juventus, bavuga ko amafaranga y’ibitoro byo muri Qatar ari yo amuvugisha.
Aba bafana kandi bagaragaje ko Al-Khelaifi ntacyo akwiye kuvugana n’amakipe yabo bise ay’abagabo, mu gihe byibura itaratwara na UEFA Champions league imwe.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


