Umusirikare wa FARDC kuri uyu wa Mbere, itariki 06 Nzeri yishwe n’abaturage bariye karungu, muri centre ya Mambasa muri Teritwari Ituri nyuma y’aho uyu musirikare yari amaze kwica mugenzi wabo.
Uyu musirikare bivugwa ko yishwe nyuma yo kwica umusivili wakoraga mu bijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro. Yishwe ubwo yari arimo arajyanwa ku bushinjacyaha bwa gisirikare muri Mambasa ubwo abaturage bari mu myigaragambyo yo kwamagana ubwo bwicanyi bamwitambikaga bakamufata bakamwihanira.
Nk’uko tubikesha 7sur7.cd, abayobozi bamaganye iki gikorwa cy’abaturage bavuga ko cyabangamiye iperereza ku iyicwa ry’uwo muturage umusirikare yashinjwaga kwica.
Umuturage wishwe witwa Souris Ibrahim yayoboraga ikirombe kitwa “Sun City”, giherereye mu gace ka Biondo, mu birometero 40 yishwe mu ijoro ryo ku Cyumweru, itariki 05 rishyira kuwa Mbere, itariki 06 Nzeri.


