Igisirikare cya Sudani y’Epfo (SSDF) kirimo gushinjwa na Uganda gutera no gutoteza abahinzi n’abakozi b’uruganda rw’isukari rya Atiak Sugar ruherere mu Karere ka Amuru.
Chairman w’Akarere ka Amuru, Micheal Lakony yahishuye ibi kuri uyu wa Mbere mu nama yakoranye na Komite y’abadepite ishinzwe ubucuruzi n’ubukerarugendo.
Yagize ati “ Nta mbago zigaragara hagati ya Uganda na Sudani y’Epfo..Abasirikare ba Sudani y’Epfo bashobora kwambuka ahari ubuhinzi bakavuga ngo ubu ni ubutaka bwacu,”
60% by’Uruganda rw’isukari ruvugwa byihariwe na Horyal Investments, ikigo cy’ishoramari cy’uwitwa Amina Moghe Hersi, indi migabane isigaye ifitwe na Guverinoma ya Uganda nk’uko iyi nkuru dukesha Chimpreports ikomeza ivuga.
Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri uru ruganda, Abdi Mohamood Mohammed muri iyi nama ko ibitero ku mirima yabo y’ibisheke birimo guterwa ahanini no kuba hatari imbago zigaragara zigaragaza aho ibihugu byombi bitandukanira.
Mohammed ati “ Iyo wambutse umugezi wa Unyama, uwo mugezi unyura mu ruganda, uba uri mu rubibi rumwe na Sudani y’Epfo,”
Umwuka mubi hagati ya Sudani y’Epfo na Uganda ukaba ukomeje gufata intera, aho mu cyumweru gishize umunyamabanga wa leta, John Mulimba yahishuriye mu cyumweru gishize ko Abagande 15 baherutse kwicirwa mu gico bategewe mu muhanda munini ugana mu murwa mukuru, Juba.
Mulimba akab yarasabye Abagande kwirinda kujya muri Sudani y’Epfo badafite ababaherekeje.


