Umugaba mukuru w’ingabo wa Israel aravuga ko imigambi ya gisirikare yo guhagarika gahunda ya Iran yo gutunganya ingufu za kirimbuzi irimo kwihutishwa.
Imyiteguro y’igikorwa gishoboka cya gisirikare kuri Iran irimo kwagurwa nk’uko Gen. Aviv Kihavi yabitangaje mu kuri uyu wa Mbere avuga ko “igice kinini cy’ingengo y’imari y’ingabo, nkuko byemejwe vuba aha, cyari kigamije iyi ntego”.
Gen. Kohavi avugana na Walla News yagize ati: “Ni akazi katoroshye cyane gakeneye amakuru menshi, ubushobozi bwinshi bwo gukora, intwaro nyinshi. Turimo gukora kuri ibyo bintu byose, ”
Yakomeje avuga ko kandi hakomeje gushyirwa ingufu mu gukurikiranira hafi ibihugu by’inshuti za Iran mu Burasirazuba bwo Hagati.
Avuga ko ikigamijwe ari ukugabanya ijambo Iran ifite mu karere hibandwa cyane kuri Syria, ariko ibikorwa biteganywa bikaba binareba imitwe ya Hamas na Hezbollah.
Minisitiri w’ingabo za Amerika, Lloyd Austin, kuri uyu wa Kabiri aho ari mu gihugu cya Qatar akaba yavuze nawe ko ibikorwa bya gisirikare bya Iran mu Burasirazuba bwo Hagati bikomeje gutera impungenge.


