Kuri uyu wa kane ushize, Abanyarwanda 6 birukanwe mu gihugu cy’u Burundi, aho amakuru dukesha SOS Media ivuga ko abapolisi babakuye hagati mu gihugu mu Ntara ya Gitega bakabajyana bakabageza ku mupaka w’u Burundi n’u Rwanda.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Umujyanama mukuru w’umuyobozi bita Buramatari mu Kirundi, yatangaje ko aba Banyarwanda babaga mu Burundi nta byangombwa bibemerera kuhaba bafite.
Mu birikanwe nk’uko iyi nkuru ikomeza ivuga harimo; Jacques Salome, Jerome Kabarinda, Innocent Ntwari. Aba bose ngo bakoraga mu nzu ikora imigati mu gace ka Shatanya muri Gitega, bakaba bari bamaze iminsi 3 bafungiwe ku biro by’igipolisi.
Iyi nkuru irakomeza ivuga ko abandi Banyarwanda 3 bari batawe muri yombi ku Cyumweru basanzwe aho babaga mu gace ka Wankana.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Biravugwa ko bamwe muri Aba Banyarwanda birukanwe babaga mu Burundi kuva mu 2012.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


