Umugabo wanjye aramfubya mu buriri-Umugore abwira urukiko ngo rumuhe gatanya

Sangiza iyi nkuru

Umugore w’imyaka 25 uzwi ku izina rya Lubabatu Ibrahim, ku wa kabiri w’iki Cyumweru yitabye urukiko rwa Sharia asaba ubutane n’umugabo we, Habibu Ibrahim, kubera ibibazo bimwe na bimwe atagishoboye guhangana na byo birimo no kudahazwa mu gihe cyo gutera akabariro.

Lubabatu Ibrahim utuye mu gace ka Rigasa muri Kaduna mu gihugu cya Nigeria, yavuze ko nubwo ubumwe bwe n’umugabo we bwahawe umugisha n’umwana babyaranye, umugabo we amara iminota ibiri gusa mu buriri ku buryo atamushimisha.

Yakomeje abwira urukiko ko umugabo we afite ibibazo byo mu mutwe biturutse ku guhungabana bigatuma ataka mu gicuku akangiza ibintu byose akojejeho ikiganza.

Ati: “Ntabwo amara igihe kinini mu buriri; amara iminota ibiri gusa mu
gihe cy’imibonano mpuzabitsina: Namugiriye inama yo gushaka ubuvuzi, ariko aranga.”

Yakomeje avuga ko yari ahaze ibibazo byo mu mutwe by’umugabo we.

Umugabo mubyo yivugiye ubwe ntiyigeze avuguruza ibyo umugore we amushinja, ariko akavuga ko yashakaga ubuvuzi, agaragaza ko yagiye mu bitaro by’indwara zo mu mutwe kandi anashaka imiti y’ibyatsi ya gakondo.

Habibu Ibrahim yavuze ko agikunda umugore we kandi ko adashaka ko ishyingiranwa ryabo riseswa.

Umucamanza, Malam Salisu Abubakar-Tureta, yategetse abashakanye gushyikiriza urukiko abarezi babo ku ya 21 Nzeri.

Biteganijwe ko bombi bazitaba urukiko rwa Sharia ku munsi bazamenyeshwa nyuma.

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Umugabo wanjye aramfubya mu buriri-Umugore abwira urukiko ngo rumuhe gatanya
    ngewe ndabona gutana atariwo muti ahubwo yareka bagahugura umugabo ashatse nundi nawe bikanga yahugira mururwo

  2. Umugabo wanjye aramfubya mu buriri-Umugore abwira urukiko ngo rumuhe gatanya
    ngewe ndabona gutana atariwo muti ahubwo yareka bagahugura umugabo ashatse nundi nawe bikanga yahugira mururwo

  3. Umugabo wanjye aramfubya mu buriri-Umugore abwira urukiko ngo rumuhe gatanya
    Ndifuza umudamu twakundana.ufite imyaka 35 kuzamura nkamuba hafi kandi nkamushimisha murukundo nyarukundo.abonetse yampamagara kuri 078
    3127671

  4. Umugabo wanjye aramfubya mu buriri-Umugore abwira urukiko ngo rumuhe gatanya
    Ndifuza umudamu twakundana.ufite imyaka 35 kuzamura nkamuba hafi kandi nkamushimisha murukundo nyarukundo.abonetse yampamagara kuri 078
    3127671

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *