Dr Denis Mukwege yasabye ko abatungwa agatoki na mapping report baburanishirizwa mu rukiko rwashyiriweho RDC

Sangiza iyi nkuru

Dr Denis Mukwege wo muri Republika Iharanira Demukarasi ya Congo yasabye ko hashingwa urukiko mpuzamahanga rwo gukurikirana ibyaha byibasiye inyokomuntu byabaye mu burasirazuba bw’igihugu cye mu myaka isaga 20 ishize.

Bimwe mu byaha byo mu burasirazuba bwa DRC byashyizwe muri raporo yiswe mapping, aho yagaragaje ko habaye ibyaha by’intambara ndetse ko bimwe byakwemezwa nka jenoside.

Dr Mukwege yigeze gutsindira igihembo cya Nobel avuga ko ibyo byaha bimaze imyaka 25 bikorwa.

Muganga Mukwege avuga ko ubwicanyi bwakozwe n’imitwe yitwaje intwaro isaga 20 mu burasirazuba bwa Congo, idashobora kwihanganirwa mu gihe abantu ” Babayeho mu bwoba n’amahano bitagira izina.”

Yavuze ko abashinzwe iperereza bakwiriye gutaburura ibyobo rusange byatabwemo abantu benshi, bikaba byakoreshwa nk’ibimenyetso ku byaha by’intambara.

Hari amashyirahamwe aharanira uburenganzira bwa muntu avuga ko mu burasirazuba bwa Congo habahamaze kugwa abasaga miliyoni eshanu.

Dr Kayumba ntazoroherwa na politike y’u Rwanda/Inteko z’abaturage zasubukuwe/consulat ya Kenya iGoma
youtube.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *