Urukiko rwemeje ko Mugabe yatabururwa

Sangiza iyi nkuru

Umucamanza muri Zimbabwe yavuze ko uwahoze ayobora icyo gihugu, Robert Mugabe, yatabururwa nyuma y’aho umuyobozi gakondo wo mu bwoko bwe, atangaje ko yashyinguwe mu buryo budakurikije umuco w’Abashona.

Mugabe yapfuye ku myaka 95 mu 2019, yashinguwe mu rugo rw’umuryango we, ingingo yakomeje gukurura impaka.

Mu nyandiko y’urubanza iri mu rurimi rw’Igishona, umucamanza ati ” Ntanze ububasha ku babyemererwa n’amategeko ko bataburura ibisagazwa bya nyakwigendera Robert Mugabe, bigakurwa i Kutama bikajya gushyingurwa mu mwanya wagenewe intwari witwa National Heroes Acre i Harare.”

Umuryango wa Mugabe wahise ujuririra icyo cyemezo ariko umucamanza atesha agaciro impamvu watanze.

Umunyamakuru wa BBC Shingai Nyoka avuga ko uyu muryango wemerewe kujurira mu rukiko rw’ikirenga rwa Zimbabwe.

Dr Kayumba ntazoroherwa na politike y’u Rwanda/Inteko z’abaturage zasubukuwe/consulat ya Kenya iGoma
youtube.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *