Minisitiri wa Siporo, Aurore Mimosa Munyangaju, ari mu bishimiye mu buryo budasanzwe intsinzi ikipe y’u Rwanda ya Volleyball yaraye ikuye ku ya Uganda.
Amakipe yombi yari yahuriye mu mukino w’ishiraniro wa shampiyona Nyafurika ya Volleyball wasozaga imikino yo mu itsinda rya mbere, urangira u Rwanda rutsinze Uganda amaseti 3-2.
Ni umukino ikipe y’u Rwanda yatangiye neza ndetse inegukana iseti ya mbere ku manota 25-15 y’Abagande, ariko ebyiri zakurikiyeho zegukanwa n’aba baturanyi nyuma yo guhangana gukomeye.
U Rwanda rwagarutse mu mukino mu iseti ya kane ruyitwara rurusha cyane Uganda ku manota 25-11, mbere yo gushimangira intsinzi mu iseti ya gatanu ya kamarampaka rwatsinze ku manota 15-9.
Byari ibyishimo bikomeye ku mbaga y’Abanyarwanda bari bagiye gushyigikira u Rwanda muri Kigali Arena, kugeza no kuri Minisitiri Aurore Mimosa Munyangaju.
Uyu munyacyubahiro ni umwe mu babyinnye indirimbo ‘Intsinzi’ yaririmbwe muri Kigali Arena hishimirwa intsinzi ikomeye u Rwanda rwari rukuye ku Bagande.
Ibyishimo bya Minisitiri wa Siporo ntibyarangiriye muri Kigali Arena gusa kuko yabikomereje ku mbuga nkoranyambaga, aho yashimiriye abakinnyi b’ikipe y’igihugu.
Yifashishije imvugo y’urubyiruko yagize ati: “Mbega intsinzi iryoshye weeee; umuriro watse wa mugani wa King James! Intore z’u Rwanda ibi ni byo bita kwimana u Rwanda SETU!.”
Minisitiri Munyangaju si we wenyine wakozwe ku mutima n’iriya ntsinzi y’Amavubi kuko n’abayobozi nka ba Minisitiri Bamporiki Edouard na Rosemary Mbabazi, abarimo Bernard Makuza, Mfulukye Fred, Amb. Olivier Nduhungire n’abandi bagaragaje ko banyuzwe n’iriya ntsinzi.
Nyuma yo kuyobora itsinda A, biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatandatu u Rwanda ruhura na Maroc yabaye iya kabiri mu tsinda D mu mukino wa 1/4 cy’irangiza utangira saa kumi nimwe.


