Biranashoboka ko n’akabari kafungurwa- Dr Nsanzimana

Sangiza iyi nkuru

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, Dr Nsanzimana Sabin avuga ko kuba abantu barafunguriwe kwitabira bimwe mu bikorwa birimo n’imyidagaduro, ari ikimenyetso gikomeye ko Umujyi wa Kigali ushobora gusubira mu buzima busanzwe, bityo ko nta gitangaza n’utubari twafungurwa.

Dr Nsanzimana avuga ko ikimenyimenyi ari uko sitade irimo kujyamo abantu kandi mu bipimo iki kigo gifata buri munsi, kitarimo kubona ko abajya muri sitade barimo kwandura icyorezo cya Covid19.

Ku ngingo yo kuba abantu bamwe barabigize akamenyero ko buri gihe ibyemezo by’inama y’abaminisitiri biba bivuga ko utubari dufunze, Muganga Nsanzimana, yavuze ko mu gihe gukingira byaba bikomeje, ubwandu bukajya hasi, nta gitangaza kirimo ko n’utubari noneho twafungura.

Aganira na RBA ati ” Hari abantu bajya babiteramo urwenya ngo utubari turafunze buri gihe ngo mu myanzuro[y’inama y’abaminisitiri] biba bizwi ko ngo utubari dukomeza gufunga.. biranashoboka ko kanafungura [akabari] igihe icyorezo cyaba kiri hasi cyane.”

Umwaka n’igice urashize mu Rwanda hagaragaye umuntu wa mbere wanduye icyorezo cya COVID19, mu basaga 1 150 bamaze guhitanwa n’iki cyorezo, abarenga 65% cyabishe muri aya mezi hafi atatu ashize uhereye muri Kamena ubwo virusi ya corona yihinduranyije izwi nka Delta yacaga ibintu.

Muri icyo gihe, utubari twakomeje gufungwa mu gihe hari abo twari dutunze kuri ubu bamanjiriwe.

Dr Kayumba ntazoroherwa na politike y’u Rwanda/Inteko z’abaturage zasubukuwe/consulat ya Kenya iGoma
youtube.com

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *