Umwanditsi n’umunyamakuru wo muri Tunisia, Ahmed Safi Saïd, ndetse wigeze guhatanira kuyobora iki gihugu mu 2014 no mu 2019, arashinja Umuryango w’ibihugu bikoresha ururirimi rw’Igifaransa kuba igikoresho cy’ubutasi bwo hanze y’u Bufaransa, ndetse by’umwihariko akemeza ko ibiro bya OIF i Tunis ari ibiro by’Urwego rw’ubutasi bwo hanze y’u Bufaransa ruzwi nka DGSE.
Ubwo yari kuri micro za radio IFM kuri uyu wa Gatanu ushize, itariki 10 Nzeri 2021, Ahmed Safi Saïd yatangaje ko Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa, OIF, ahubwo ari yo butasi bwa nyabwo bwo hanze y’igihugu bw’u Bufaransa.
Yagize ati “ Ntabwo ari DGSE, iyoborwa na Bernard Emié, serivisi y’ubutasi bwo hanze y’u Bufaransa, ahubwo ni OIF, iyoborwa n’Umunyarwandakazi, Louise Mushikiwabo, ihuje ibihugu byose bigize uyu muryango, abakozi bawo bashobora kuba ari intasi z’u Bufaransa!”
Uyu akomeza avuga ko ibiro bya OIF muri Tunisia ari ibiro by’ubutasi bw’u Bufaransa i Tunis, ibintu ariko atemeranyagaho n’abakurikiranaga ikiganiro batunguwe no kumva abanyamakuru bamubazaga ntacyo barenzaho cyangwa ngo bagerageze kumunyomoza.
Abazi uyu mugabo bavuga ko yahunze Tunisia nyuma y’igitero cyo ku Mujyi wa Gafsa mu 1980, ubwo waterwaga n’intagondwa zahabwaga intwaro na Libya ya Kadhafi.
Yabanje guhungira muri Algeria, akomereza muri Liban, aho nabwo yaje guhunga i Beyrouth, ku mpamvu urubuga kapitalis.com dukesha iyi nkuru ruvuga ko rudashaka gutindaho, mbere yo kujya gutangira ubuzima i Paris mu mpera za 80, aho bivugwa ko yabifashijwemo n’amafaranga ya Kadhafi.
Nyuma yo gusubira i Tunis avuye mu buhungiro mu ntangiriro z’imyaka ya 90, Saïd ntiyatinze kwandikisha abahungu be mu mashuri y’Abafaransa nka Lycée de La Marsa cyangwa Lycée Gustave Flaubert. Umunyamakuru akibaza ati “Ibi byo ntibyari ibiro by’ubutasi bw’Abafaransa?”
Uyu munyamakuru bivugwa ko yari umuntu wegereye abantu nka Yasser Arafat, Saddam Hussein na Kadhafi, n’abandi banyamahanga b’abanyemari barimo nka Slim Riahi, wahunze bakundaga gusangira itabi, iyi nkuru ivuga ko hari ibyo atavuga ahisha byinshi agamije kuyobya abanyatuniziya yigira umuntu urwanya abanyaburayi ashaka kwigira intwari y’igihugu.

Slim Riahi na Ahmed Safi Saïd
Bavuga ko kimwe n’intagondwa y’Umuyisilamu, Slim Hakimi, yashinje nta bimenyetso bifatika Itorero ry’Abaporotestanti kuba barishe John Kennedy kubera ko yari Umugaturika, uyu nawe ashaka kwigira umwarabu ukunda igihugu cye ashinja OIF nta bimenyetso, kuba urwego rw’ubutasi bwo hanze rw’u Bufaransa ndetse ko ibiro byayo i Tunis bihagarariye u butasi.
Imed Bahri wanditse iyi nkuru agasoza avuga ko ikintu Ahmed Safi Saïd ahisha ari uko urwango afitiye umuryango wa Francophonie ari uko ururimi rw’Igifaransa rwamunaniye, kandi abihuriyeho n’abandi barabu benshi bavuga ko bakunda ibihugu byabo banga Francophonie.


