Bamwe mu Babanya-Uganda ku mbuga nkoranyambaga bibasiye umuhanzikazi, Sheebah Karungi, bavuga ko adakwiriye kwirirwa avuga ku bibazo biri mu ngo cyane ku gucana inyuma kuko na we abikora, kandi ngo na we ni umutinganyi. Sheebah yacanweho umuriro ubwo yari agize icyo avuga ku nkuru yasakaye ko umunyamakuru wa Siporo kuri NTV, Andrew Kabuura, yacaga inyuma umugore we, Flavia Tumusiime, akaryamana na Mercy Twinomujuni, usanzwe akora muri amabasade y’Abafaransa i Kampala. Nk’uko n’abandi bose batanga ibitekerezo, Sheebah yajoye iyo migirire ariko bamwe bamusamira hejuru, bavuga ko akwiriye guceceka kuko iby’ingo atabizi kandi na we ngo yigeze guca inyuma Keko na Nina Roz. Sheebah we yari avuze ko asanga abari gutunga intoki Tumusiime bari kumurenganya kuko nta ruhare yagize ngo umugabo we amuce inyuma. Ku Cyumweru mu gitondo byari ibicika muri Uganda, Sheebah yanditse kuri Facebook agira ati ” Mbabajwe n’uburyo sosiyete isuzugura umugore ukora cyane, umuhanga nka Flavia Tumusiime. Njye ntekereza ko ibyo ari kunyuramo nabyo bitamworoheye. Aho kunenga uwakosheje, ahubwo ab’Isi bashakisha icyaba cyatumye bibaho, ubundi bakegeka amakosa ku muntu runaka…” Yakomeje agira ati ” Akenshi umugore ni we utungwa urutoki niyo byaba bitamuhama. Murekeraho gusebya abagore. Rata, Flavia Tumusiime komera, barashaka kugushyira hasi, wibaha urwaho.” Dore ubutumwa bwa bamwe mu biyamye Sheebah: Ian Martin ati ” Tuula wansi (Tuza). Nange na we yasambanye n’uwo badahuje igitsina. Iyo uzi uba uzi.” Wasswa Gerald ati ” Na we waciye inyuma Keko na Nina Roz, tuza rero.” Mwenyi Julius ati “Sheebah shaka umugabo, reka kwigira umupolisi mu biri kuba mu rushako rwa Flavia. Kalemeera Ronald ati ” Mu by’ukuri ndumiwe kumva Sheebah na we ari kuvuga ku bashakanye no gucana inyuma. Nooooooo…..” Ronald Apangu ati ” Ubwo se ubivugiye iki?” Shadia Umar Mulunji ati “ Ubu noneho Sheebah, uzi iki ku bashakanye? Nkwagala nyooooo naye Bino bikususse Okutegeera dia ( Ndakwemera cyane ariko ibi birakurenze, ntiwamenya muntu wanjye).” Benshi bibasiye Sheebah ubusanzwe biboneka ko adateganya gushaka kuko yiyemerera kwitwa Nakyeyombekedde (umukobwa wirwanyeho). Ni mu gihe bamwe bamshinja ko aryamana n’abo bahuje ibitsina, ibirego yakunze guhakana yivuye inyuma.


