Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB) cyatangije amahugurwa ku bayobozi b’ibigo by’amashuri n’abarezi bashinzwe imyitwarire y’abanyeshuri, mu rwego rwo kuvugurura imyitwarire y’abanyeshuri mu gihugu hose.
Aya mahugurwa yatangijwe nyuma y’uko mu minsi ishize hirya no hino mu gihugu hagiye hagaragara ikibazo cy’imyitwarire mibi y’abanyeshuri.
Urugero ni mu kigo cy’Ishuri ry’imyuga n’ubumenyingiro rya ESECOM Rugano mu karere ka Ngororero, ahumvikanye inkuru y’abanyeshuri batandatu bafunzwe nyuma yo gukora igisa n’imyigaragambyo bakangiza ibikorwa remezo bitandukanye bya ririya shuri.
Byari nyuma y’uko bari bamaze gukora ibizamini bya Leta ku wa 29 Nyakanga.
Icyo gihe Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yabwiye itangazamakuru ko bariya banyeshuri bangije ibikorwa remezo bya ririya shuri, nyuma yo kurangiza ibizamini bakajya mu kabari bagahindukira mu kigo basinze.
Muri Nyakanga kandi ku mbuga nkoranyambaga hagaragaye amafoto agaragaza abanyeshuri batwika amakaye bigiragamo ndetse n’abacagaguye impuzankano z’ishuri.
Mu mashuri yamenyekanye bimwe muri ibyo byebereyemo harimo ayo mu Karere ka Rusizi ari yo Giheke TVET School na Friends School of Kamembe.
Muri Gashyantare uyu mwaka abanyeshuri bigaga mu ishuri rya Gakoni Adventist School mu karere ka Gatsibo na bo bakoze igisa n’imyigaragambyo, birangira iri shuri rifunzwe na Minisiteri y’Uburezi.
Mu mashuri atandukanye mu mujyi wa Kigali na ho hagiye humvikana abanyeshuri bagaragaje imyitwarire mibi, irimo no gukubita abarezi babo.
Amahugurwa agamije gushyira akadomo kuri iyi myitwarire yatangiriye mu karere ka Rwamagana mu ntara y’Iburasirazuba, ahahuguriwe abayobozi b’amashuri 45.
KT Press yanditse ko uyu mubare ugomba kwiyongera ukagera byibura ku bayobora ibigo by’amashuri 500.
Intego y’aya mahugurwa ni ugukemura ibibazo by’imyitwarire mibi mu banyeshuri, kumva ibyo abanyeshuri bakeneye, kugisha inama no gutanga raporo ku buyobozi bw’amashuri.
Umuyobozi Mukuru wa REB, Nelson Mbarushimana, yasabye abitabiriye ariya mahugurwa kuba abakozi beza mu guharanira uburere bw’abo barera.
Ati: “Turizera ko mushobora kuba abakozi beza bo kuzana ikinyabupfura ku ishuri; Turababonamo ubushobozi bwinshi bwo kubikora.”
Yunzemo ati: “Uburere bw’abanyeshuri ni ingenzi kandi bugomba kuba ku isonga. Mugomba kugira icyo mubutangaho nk’umusanzu.”


