Dr Kayumba uri kwiyicisha inzara aho afungiye yanze gusuzumwa na muganga

Sangiza iyi nkuru

Umunyapolitiki, Dr Christopher Kayumba uri mu myigaragambyo yo kwiyicisha inzara aho afungiye, yajyanywe ku bitaro by’akarere ka Gasabo ngo asuzumwe, nk’uko umunyamategeko we abivuga.

Kuva kuwa gatanu, Kayumba, umunyapolitiki wahoze ari umwalimu muri kaminuza y’u Rwanda, ari kwiyicisha inzara aho afungiye muri ‘station’ ya polisi i Kigali, nk’uko umwunganira mu mategeko abivuga.

Me Ntirenganya Seif Jean Bosco wunganira Kayumba kuwa mbere yabwiye BBC ko umugenzacyaha ufite dosiye y’umukiliya we yamumenyesheje ko “bamujyanye ku bitaro by’Akarere ka Gasabo (ex. Police Hospital) kugira ngo bamukorere isuzuma”.

Me Ntirenganya amaze kubwira BBC none ko umukiiiya we yanze ko asuzumwa na muganga kuko atari we yasabye kujyanwayo.

Avuga ko Kayumba yanze ko “bamwinjirira mu mubiri kugira ngo bashake ibindi byaha bamugerekeraho noneho bavanye mu mubiri”.

Me Ntirenganya avuga kandi ko Kayumba yemeza ko asanzwe afite umuganga amukurikirana.

Ngo yavuze ati: ” Njye sindwaye. Murangirira impuhwe z’iki zo kunjyana kwa muganga kugira ngo bamfate ibizamini atari njye wabibasabye?”

Ishyaka rye, RPD, kuri Twitter riti ” Tumaze kumenshwa ko Umuyobozi wacu Dr Kayumba Christopher yajyanywe mu bitaro by’Akarere ka Gasabo. Tubibutse ko amaze iminsi yarafashe icyemezo cyo kwiyicisha inzara kubera ihohoterwa akomeje kugirirwa na Leta y’u Rwanda.”

Kayumba yafunzwe kuwa kane nyuma yo kubazwa ku byaha akekwaho bijyanye no gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato, nk’uko byatangajwe n’ubugenzacyaha bw’u Rwanda, RIB.

Kayumba arakekwaho gukoresha gufata ku ngufu abagore babiri, mu 2012 no mu 2017, ibyaha by’ubugome mu mategeko y’u Rwanda bisaza gusa nyuma y’imyaka 10.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *