Amakuru aturuka i Maputo mu gihugu cya Mozambique aravuga ko Pasiteri Revocat Karemangingo wari mu barwanya Leta y’u Rwanda yaba yapfuye nyuma yo kuraswa n’abantu bataramenyekana.
Karemangingo yahoze mu gisirikare cya Leta ya Habyarimana (Ex FAR), akaba yakoreraga ibikorwa by’ubucuruzi i Maputo muri Mozambique.
Inkuru y’urupfu rwe yatangiye gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga na bamwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere.
Bivugwa ko yaba yarasiwe mu gace ka Liberdade i Maputo, mbere y’uko umurambo we ujyanwa muri bimwe mu bitaro byo muri uriya mujyi.
Izina Revocat Karemangingo ryavuzwe cyane muri Kanama 2019, nyuma y’urupfu rwa Louis Baziga wari umuyobozi wa Diaspora nyarwanda muri Mozambique wishwe arashwe.
Icyo gihe Karemangingo ari mu bashyizwe mu majwi bashinjwa gucura umugambi wo kumwivugana, na cyane ko muri Nzeri 2016 yari yaragejejwe imbere y’ubutabera bwa Mozambique ashinjwa uriya mugambi.
Abandi bawuvuzwemo barimo Diomède Tuganeyezu usanzwe ari umupasiteri akaba n’umucuruzi wahoze mu gisirikare cyo kimwe na Benjamin Ndagijimana w’umucuruzi.
Umushinjacyaha muri urwo rubanza yavuze ko abari abashatse kwivugana Baziga bamuzizaga amakimbirane bafitanye, kuko ngo bashakaga kwiharira Itorero rya Pantekote bafite muri Mozambique ahitwa Machava, ryitwa Pentecostal Church in Revival Mozambique, bose bafatanyije gushinga.


