Abasirikare umunani ba FARDC, bari bakurikiranweho kwica abagore bane b’Abanyamulenge no gufata ku ngufu, kuri uyu wa Mbere, itariki 14 Nzeri bakatiwe ibihano biremereye n’Urukiko rwa Gisirikare rwo muri Kivu y’Amajyepfo, rwari rwashinze icyicaro muri Minembwe, muri Teritwari ya Fizi.
Amakuru agera ku rubuga LaPrunelleRDC.info, aravuga ko batandatu mu baregwa bahamijwe icyaha cy’ubwicanyi no kugerageza ubwicanyi bagahanishwa igifungo cya burundu, mu gihe abandi babiri bahamijwe icyaha cyo gufata ku ngufu bagahanishwa imyaka 20 y’igifungo.
“Aba bagizi ba nabi bamaze guhabwa ibihano bikomeye. Ni ibihano biremereye niba mwabibonye. Benshi bakatiwe igifungo cya burundu abandi imyaka 20,” uyu ni Perezida w’urukiko uvuga ko bafakatiye aba ibihano bihanukiriye kandi ari zo nshingano z’urukiko.
Usibye ibihano by’igifungo kandi, urukiko rwanaciye indishyi abahamijwe ibyaha igomba guhabwa abahohotewe igomba kuzishyurwa n’abaregwa bafatanyije na leta yabahaye intwaro.
Ku itariki ya 30 Kamena, nibwo abagore bane b’Abanyamulenge bishwe n’abasirikare ba FARDC muri Minembwe.
Depite Moise Nyarugabo, avuga ko aba bagore bari bavuye mu gisa nk’imyigaragambyo yari imaze iminsi 18 yo kwamagana ihungabanywa ry’umutekano, ndetse n’ubwicanyi bwa hato na hato n’itabwa muri yombi rinyuranyije n’amategeko
Kuva icyo gihe igisirikare cyari cyasezeranyije ko kizasubiza ibintu mu buryo muri iki gice gihana abagize uruhare muri ubwo bwicanyi.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


