Yolande Makolo ku basaba u Bwongereza kwanga Min. Busingye nka Amb. w’ u Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Umuvugizi wa Leta y’ u Rwanda, Yolande Makolo, avuga ko Minisitiri w’Ubutabera w’igihugu cye yakoze neza inshingano ze n’umuhate mwinshi kandi ko ifatwa rya Paul Rusesabagina ryakurikije amategeko haba ay’igihugu cyangwa mpuzamahanga.

Aya ni amagambo ya Makolo wavugaga ku kuba hari abasabiye Busingye ibihano ndetse bagasaba ko yakwangwa nka Ambasaderi w’ u Rwanda mu Bwongereza, umwanya aheruka gushyirwamo.

Lantos Foundation, ishyirahamwe rikomeye riharanira uburenganzira bwa muntu ryo muri Amerika, ryatangiye risabira Busingye ibihano kubera ibyo ryita ” Gushimutwa kwa Rusesabagina”.

Uyobora Lantos Foundation, Dr Katrina Lantos Swett, aheruka gusaba ko u Bwongereza bwakwanga Busingye nka Ambasaderi w’ u Rwanda muri icyo gihugu.

Makolo nk’uko BBC yabitangaje, yakomeje agira ati ” Johnston Busingye aherutse kugenwa nka ambasaderi w’ u Rwanda mu Bwongereza. Itabwa muri yombi rya Paul Rusesabagina ryagendeye ku kuba yaragize uruhare rukomeye mu iterabwoba n’ibindi byaha bifitanye isano naryo. Naryo ryakurikijwe amategeko y’igihugu na mpuzamahanga.”

N’ubwo ubu busabe bwatanzwe ndetse n’ u Rwanda hagendewe ku magambo ya Makolo rukaba rwumva ko Busingye nta cyasha afite cyatuma ataruhagararira, Ubwongereza bwo ntacyo buratangaza kuri iyi ngingo n’ubwo bwamenyeshejwe iby’iki kibazo.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *