Ethiopia: Hatashywe urugomero rw’amashanyarazi ruri mu zikomeye ku mugabane wa Afurika

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Gatandatu kuwa 17 Ukuboza 2016 igihugu cya Ethiopia cyatashye urugomero rw’amashanyarazi ruri mu zihambaye kuri uyu mugabane wa Afurika.
Uru rugomero rukunze gukurura impaka ku mikoreshereze itavugwaho rumwe y’amazi azajya arukoresha, amazi y’umugezi n’ikibaya cya Omo na bimwe mu biyaga byo muri Kenya byashyizweho na Loni muri imwe mu mitungo kamere ya Loni.
1.Uru rugomero ruzaba igisubizo no ku mahanga azabyifuza
“Uru rugomero rw’amashanyarazi kimwe n’indi mishinga ikomeye twubaka ni igisubizo kuri twe no ku yandi mahanga azakenera ku tubahahiraho nabo ku ngufu z’amashanyarazi”.
Aya ni amwe mu magambo Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia Nyakubahwa Haile Desalegn yagejeje ku mbaga yari yitabiriye uwo muhango wo gutaha uru rugomero waberaga hejuru yaho rwubaswe.
Uru rugomero rwubaswe ku Kilometero 350 uturutse ku murwa mukuru wa Ethiopia Addis Ababa ,rufite uburebure bwa Metero 24 rwitwa Gibe III mu rwego rw’urukurikirane rw’ingomero Ethiopia yihaye kubaka, uruhererekane w’ingomero ruzaba ruzamuka rukurikiranye ku kibaya cya Omo.
Uru ruhererekane nirurangira rukazaba rufite ubushobozi n’ingufu zibarirwa kuri Megawatts 1.870 .
Ibi kandi bikaba bisobanuye ko uru rugomero ruzaba rubaye urwa 3 ku mugabane wa Afrika kandi rukazasiga Ethiopia ifite igiteranyo cy’ingufu z’amashanyarazi zihwanye na Megawatts 4.200 muri rusange.
Nkuko Radio y’Igihugu Fana ibitangaza ,uru rugomero rwa Gibe III ruzunganira urwego rw’amashanyarazi mu kubona ingufu zari zikunze kuba ingume mu gihe cy’uruzuba narwo ruba rutoroheye iki gihugu kiri mu bikunze kwibasirwa n’amapfa ku mugabane w’Africa.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu myaka 9 yari ishize uru rugomero rwubakwa, biteganijwe ko rugiye kurangira rutwaye Miliyari n’igice y’Amayero ,aho ahwanye na 40% yatanzwe na Guverinoma andi angana na 60% akaba ari inguzanyo ya Banki y’Abashinwa yitwa Exim Bank.
Ethiopia ni igihugu kizwi nk’ikitagira indi mitungo kamere nka Peteroli na Gaz , kimwe mu bihugu bikennye cyane ku isi nyamara iki gihugu kikaba gishaka kwubakira ubukungu bwacyo ku ngufu z’amashanyarazi mu rwego rwo kubaka ubukungu butajegajega ,kandi Ethiopia ikaba inateganya gusagurira ibindi biguhu bituranye birimo n’u Rwanda.
Ethiopia kandi irateganya ko muri 2035 izaba ifite ubushobozi bw’ingufu z’amashanyarazi zizaba zikabakaba Megawatts 40.000 zizaba zubaswe ku mugezi wa Nil.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
2.Undi mushinga w’urugomero rwa Grande Renaissance
Zimwe muri izo ngamba ni Urundi rugomero rwitwa “Grande Renaissance “ uru rukaba ari urundi rugomero ruzaba rwubatswe ku mugezi wa Nil Bleu,ruzaba rufite Megawatts 6.000 izi mbaraga zikaba zizaba ziri ku rugero rwikubye 6 ku ngufu zikoresha imashini za Nikeleyeri.
Nkuko tubisanga mu kinyamakuru JeuneAfrique dukesha iyi nkuru kandi Ethiopia nicyo gihugu cyagaragaje ubuhangange buhanitse mu izamuka ry’ubukungu muri 2015 aho ubukungu bwazamutse hafi 10,2% nubwo imibare itangwa n’Ikigega cy’Isi cy’Imari IMF igaragaza ko ubukungu bushobora kutazazamuka cyane kubera uruzuba rwibasiye iki gihugu.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
3.Umushinga wa Gibe III ni ishema ku igihugu cya Ethiopia
Iyi nkuru ya Jeune Afrique ariko ikomeza igaragaza ko uko byagenda kwose Umushinga wa Gibe III uzasiga abaturage batari bake baturiye intara ya Turkana no hakurya muri Kenya bakuwe mu byabo hamwe n’urugero rw’amazi agize kimwe mu biyaga bikikije ako karere byasaga n’ibifatiye runini abaturage baturiye aka Karere.
Tubibutse ko aka Karere k’ibibaya bya Omo kari muri tumwe mu turere tugenzurwa na Loni mu rwego rwo kubungabunga urusobe rw’ibidukikije ,kabone n’ubwo aha ari ahantu harangwa ubutayu bunini bwa 2 kw’isi.
Mu mwaka wa 2011 ,Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Uburezi n’Umuco UNESCO ryari ryasabye ko Ethiopia yahita ihagarika nta mananiza iyubakwa ry’uru rugomero rwa Gibe III ariko iki gihugu kivunira ibiti mu matwi.
“Bamwe mu bahangayikishijwe n’ibidukikije bashatse ko duhagarika uyu mushinga batabanje gutekereza neza” !
Ayo kaba ari amwe mu yandi magambo Nyakubahwa Haile Desalegn yagejeje ku baturage n’abandi bari bahurujwe no gutaha uru rugomero rutangaje.
Minisitiri w’Intebe Haile Desalegn yakomeje avuga ko uru rugomero rwarenze ibyagaragaraga nk’ibibazo bihambaye byagaragazwaga byari biniganjemo iby’ubushobozi bw’amafranga n’ibungangabungwa ry’ibidukikije.
Hile Desalegn kandi yanabwiye abari aho ko Gibes III ari ishema rya Ethiopia nk’igihugu no ku muturage wese.
Uru rugomero kandi ngo rukazabasha gushyira ku rugero rwiza ukwisuka kw’umuvuduko w’amazi ari ku burebure bwa 700 km nkuko uyu mugezi ureshya.
Nyakubahwa Haile Desalegn yanatangarije abaturiye uyu mugezi n’ikibaya cya Omo ko nta kwezi na kumwe aba baturage bazigera Babura amazi nkuko bayabonaga , ko rero ntawe ukwiye kuba afite impungenge.
Ati : Abantu bakwiye kandi kubyaza umusaruro ahantu hakamuwe n’iyubakwa ry’uru rugomero bakahahinga ibibatunga ,ko kandi bizanagabanya imyuzure yari ikunze kububasira.
Leta ya Ethiopia kandi irabeshyuza abahwihwisa ko zimwe mu ngamba z’uko amazi y’uru rugomero aho gutanga amashanyarazi ahubwo byaba ari amayeri yo kuzuhira imirima y’ipamba n’ibisheke by’abanyamahanga bizahingwa imusozi ko rero ibyo ari ikinyoma cyambaye ubusa.
Ethiopia kandi ihora mu mpaka n’imiryango mpuzamahanga nka Human Right Watch aho uyu muryango mpuzamahanga ushinzwe kureberera uburenganzira bwa muntu washinjaga Leta kwimura abaturage ba Omo kubera inyungu zayo zo guhinga ibisheke byo gukora isukari.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Marshall E. David I Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *