Ambasaderi w’u Burusiya muri Turukiya yapfuye arashwe
Ku mugoroba wo kuri uyu wa 19 Ukuboza 2016, uwari ahagarariye leta y’u Burusiya mu gihugu cya Turukiya Amb. Andrei Karlov yishwe arashwe n’umupolisi wo muri kiriya gihugu nyuma y’imyigaragambyo yo mu gace ka Alepo muri Siriya aho iyo myigaragambyo yari iyobowe n’Abarusiya. Uyu Ambasaderi Andrei Karlov arashwe nyuma y’uko hari hashize iminsi abandi bantu […]
Burundi: Insoresore zo mu Mbonerakure zashinze bariyeri ku mupaka w’u Burundi n’u Rwanda
Bamwe mu rubyiruko rwo mu Mbonerakure mu gihugu cy’u Burundi zikomoka mu ntara ya Kirundo iherereye mu majyaruguru y’igihugu bihaye akazi ubusanzwe kakorwaga n’urwego rwa Polisi, aho aba basore bashyizeho iyabo bariyeri ihagarika usohoka cyangwa akinjira mu gihguu cyy’u Burundi.  Amakuru atangazwa na bimwe mu bitangazamakuru byo mu gihugu cy’u Burundi, avuga ko aba […]
RDC: Umusirikare wa Monusco yaguye mu mirwano ikomeye yadutse i Butembo
Inyeshyamba 5, umusirikare wa Monusco ukomoka muri Afurika y’Epfo n’umusirikare umwe wa FARDC biciwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, itariki 19 Ukuboza cyagabwe n’abantu bitwaje ibirwanisho muri Butembo ho mu burasirazuba bwa Congo. Amakuru aturuka muri Congo aravuga ko icyo gitero cyagabwe kuri gereza iri muri uyu mujyi. Imibare y’abaguye muri iki gitero […]
Ni irihe sano ryashyizwe hagati y’abahawe ijambo mu mushyikirano na 04/08/2017?
Theopiste ati “Ndabashimiye cyane Nyakubahwa perezida wa Repubulika, u Rwanda twifuza, hari uwo twifuza, dukunda tugifitiye icyizere, dushaka no gukomeza kubishinga itariki ya kane y’ukwezi kwa munani simvuga byinshi ikituri ku mutima niho kizagaragarira” Umuhesha w’amagambo Barore Cleophas “Urakoze Nyakubahwa perezida wa Repubulika n’ubundi nari nabivuze ntabwo kwari ukumusimbuka ahubwo kwari ukumwikuza kandi ijambo asorejeho […]
Burundi: Indege ya perezida Nkurunziza yari itegerejwe yageze i Bujumbura
Indege ya perezida Nkurunziza, yo mu bwoko bwa Golf Stream 4, yari imaze iminsi itegerejwe yageze mu gihugu cy’u Burundi mu mpera z’icyumweru gishize . Iyi ndege yaturutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yakiriwe kuwa 15 Ukuboza ku Kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Bujumbura na minisitiri w’umutekano, Alain Guillaume Bunyoni na minisitiri w’ubwikorezi, Jean Bosco […]
Indake Hitler yubatse mu Bufaransa yatwaye akayabo u Budage butapfa kubona muri iki gihe
Nyuma yo kwigarurira igihugu cy’u Bufaransa mu ntambara ya Kabiri y’Isi yose, Adolphe Hitler yategetse ko hubakwa indake ku nkengero z’inyanja ya Atlantika mu rwego rwo kubuza ingabo zamurwanyaga zishyize hamwe kumutera zinyuze muri aya mazi y’inyanja. Bivugwa ko iyi ndake ya Hitler yubakwa yatwaye akayabo k’amadolari udashobora kubaza u Budage ngo buyakwereke muri iki […]
Niba uri umukobwa, dore abasore bashaka umukunzi (fungura ubone nimero)
1. Nitwa Uwihirwe, ndashaka umukunzi uzambera urubavu vuba uri hagati y’imyaka 21 na 31, muremure guhera 1m na 70, ufite ubwiza bw’uruhu bw’umwimerere, indangagaciro z’umunyarwandakazi, amashuli nibura A2 kuzamura, aho waba usengera hose. Ndi umugabo watawe n’umugore twari tumaze gushakana ajya hanze yewe anakuyemo n’inda yanjye, imyaka 39, 1m na 75, imibiri yombi, wiyubaha nkizera […]
Ambasaderi w’u Rwanda muri Koreya y’Epfo yaratiye amahanga uruhare rw’umugore mu iterambere
Ambasaderi w’u Rwanda muri Koreya y’Epfo, Isumbingabo Emma-Francoise yaratiye abandi uko umugore ahabwa agaciro mu Rwanda ndetse n’iterambere igihugu kimwitezeho muri ino minsi ya none ugereranyije no mu bihe byashize. Mu kiganiro kigufi uyu muyobozi yagiranye n’ikinyamakuru Koreatimes kuri uyu wa mbere tariki ya 19 Ukuboza 2016, Amb. Isumbingabo yagize ati kuri ubu umwana w’umukobwa […]
IBUKA yamaganye ifungurwa rya Nahimana na Rukundo bari barahamijwe uruhare muri jenoside
Ihuriro ry’amashyirahamwe y’abarokotse jenoside, IBUKA, ryamaganye bikomeye icyemezo cyo kurekura babiri bafatwa nka bamwe mu bateguye Jenoside yakorewe Abatutsi ari bo; Ferdinad nahimana na Emmanuel Rukundo baherutse kurekurwa na perezida w’Urukiko rwashyiriweho kurangiza imanza zitarangijwe na ICTR, Umucamanza Theodor Meron. Aba bagabo bombi barekuwe bari bafungiye muri gereza yo muri Mali, aho Nahimana yari yarakatiwe […]
Urubanza rwa Ntaganzwa Ladislas rwimuriwe muri 2017
Umunyarwanda Ladislas Ntaganzwa ukurikiranwe ho ibyaha bya Jenoside yagejejwe mu rukiko rukuru kugirango aburane ku byaha aregwa ku nshuro ya kabiri we n’umwunganizi we bongera kugaragaza imbogamizi zaviriyemo urubanza kwimurwa ku wa 06 Werurwe 2016. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Ladislas Ntaganza n’umwunganizi we bagaragaje imbogamizi zirimo ko batabonye umwanya wo gusoma amapaje igihumbi Magana ane na mirongo […]
Ese umuvuduko DASSO zari zizanye wari gusiga iki?
Kuva ku itariki ya 30 Gicurasi 2014, nibwo mu ishuri rya Polisi i Gishari mu karere ka Rwamagana hatangiye kubera amahugurwa y’uru rwego rushya DASSO (District Administration Security Support Organ) rushinzwe umutekano, rwaje rusimbura icyahoze cyitwa “Local Defence”. Muri icyo gihe, umuyobozi w’uru rwego, CP Bruce Munyambo, yatangaje ko uru rwego mbere yo kujya mu […]
Abanyakigali mu nzira zo gutanga umusanzu w’umutekano urenze uwo batangaga
Abayobozi b’inzego z’ibanze muri Kigali batangije igikorwa gishya cyo gukusanya amafaranga yo gufasha kongerera ubushobozi abanyerondo mu rwego rwo kurushaho gukumira ibyaha. Aba bayobozi bakaba bavuga ko amafaranga azaboneka azakoreshwa mu gutuma irondo rirushaho gukorwa kinyamwuga. Ubusanzwe amarondo yakorwaga ku rwego rw’imidugudu abayakora basimburana, hakaba bamwe mu baturage bahitamo kwishyura amafaranga aho kurirara, ariko ngo […]
Perezida Kenyatta arashinjwa kunanirwa gufunguza abanyakenya 4 bafungiye muri Sudani y’Epfo
Abanyakenya 4 bafungiye mu gihugu cya Sudani y’Epfo guhera mu kwezi kwa 6 uyu mwaka wa 2016. Imiryango y’aba bantu irashinja Perezida Kenyatta gutsindwa kugarura abo bantu bo mu gihugu cye basa n’abafashwe bugwate mu gihugu cy’abandi. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Aba banyakenya bafunganywe n’abandi banya Sudani 12 bashinjwa guhimba amafaranga no gukora ibikorwa bya forode muri […]
Ibaruwa Muhammad Ali yandikiye Mandela yagurishijwe mu cyamunara
Ibaruwa igihangange mu mukino w’iteramakofe, Nyakwigendera Muhammad Ali, yandikiye Nelson Mandela amufata mu mugongo nyuma y’urupfu rw’inshuti yarwanyaga ingoma ya gashakabuhake, yagurishijwe Amapawundi 7.200 asaga 7.200.000 z’Amanyarwanda. Iyi baruwa yandikishije imashini, iriho umukono wa nyir’ubwite, Muhammad Ali ari muri Afurika y’Epfo, yoherejwe muri Mata 1993, yagurishirijwe muri cyamunara yabereye mu mujyi wa Devizes. Andrew Aldridge […]
Perezida Mugabe yamaze kwemezwa nk’umukandida wa Zanu-PF mu matora yo mu 2018
Perezida Robert Mugabe wa Zimbabwe yongeye gutoranywa n’ishyaka rye, Zanu-PF ngo azarihagararire mu matora yo mu 2018. Iki cyemezo kikaba giherutse gufatirwa kuri uyu wa Gatandatu ushize mu nama ngarukamwaka y’ishyaka Zanu-PF yabereye mu mujyi wa Masvingo, Mugabe akaba agiye kongera indi myaka kuri 36 amaze ayoboye Zimbabwe. “ Ishyaka ryagaragaje ko rizashyigikiye perezida ndetse […]
Ibikorwa by’ubushotoranyi hagati y’Amerika n’u Bushinwa biraca amarenga y’imirwano
Intambara y’urudaca yo guterana amagambo hagati y’igihugu cy’u Bushinwa n’Amerika kuva Perezida Trump yatsinda amatora ikomeje gufata indi ntera. Ibi bihugu 2 by’ibihangange haba mu bukungu no mu bya politiki, bikomeje kutajya indizi ndetse bikaba binagaragarira mu bikorwa bimwe na bimwe umuntu yakwita ko ari ibisanzwe ariko igihe icyo aricyo cyose bishobora gukurura umwuka mubi […]
Miss World: Mutesi Jolly w'u Rwanda yatashye amara masa (AMAFOTO)
Umunyarwandakazi wari uhagarariye igihugu mu marushanwa y’ubwiza ku Isi, Miss Mutesi Jolly yatashye atabonye igihembo na kimwe muri aya marushanwa yashojwe muri Amerika kuri uyu wa 18 Ukuboza 2016. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Iri rushanwa ryegukanywe n’uwitwa Stephanie Del Valle wo muri wo muri Puerto Rico, mu gihe igisonga cya mbere cyabaye Yaritza Reyes wo muri Dominican […]
Nyagatare: Babiri bafatanywe magendu z’inzoga zinyuranye n’amasashi atemewe
Polisi y’u Rwanda mu karere ka Nyagatare yafatanye umugabo n’umugore magendu z’inzoga z’ubwoko butandukanye ndetse n’amasashi atemewe gukoresha mu Rwanda ya pulasitiki. Abafashwe ni Habiyaremye Edouard na Ingabire Chantal. Bafashwe tariki ya 17 Ukoboza mu kagari ka Mimuri, umurenge wa Mimuri. Bafatanywe amakarito abiri n’igice ya magendu y’inzoga ya African Gin, amakarito atatu ya Zebra […]
Ethiopia: Hatashywe urugomero rw’amashanyarazi ruri mu zikomeye ku mugabane wa Afurika
Kuri uyu wa Gatandatu kuwa 17 Ukuboza 2016 igihugu cya Ethiopia cyatashye urugomero rw’amashanyarazi ruri mu zihambaye kuri uyu mugabane wa Afurika. Uru rugomero rukunze gukurura impaka ku mikoreshereze itavugwaho rumwe y’amazi azajya arukoresha, amazi y’umugezi n’ikibaya cya Omo na bimwe mu biyaga byo muri Kenya byashyizweho na Loni muri imwe mu mitungo kamere ya […]
Yemen: Mu cyumweru kimwe hamaze kwicwa Abasirikare 93
Kuri uyu wa 18 Ukuboza 2016 igitero cy’umwiyahuzi cyatewe mu nkambi icumbikiye Abasirikare bo mu gihugu cya Yemen mu gace ka Aden cyahitanye abasirikare 48, ni igitero cyagabwe n’umuyahuzi wo mu nyeshyamba za IS nk’uko zahise zibygamba. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bw’igisirikare cya Yemen, ngo aba basirikare bari bateraniye hamwe bari guhembwa umushahara wabo […]