Umunyarwandakazi wari uhagarariye igihugu mu marushanwa y’ubwiza ku Isi, Miss Mutesi Jolly yatashye atabonye igihembo na kimwe muri aya marushanwa yashojwe muri Amerika kuri uyu wa 18 Ukuboza 2016.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Iri rushanwa ryegukanywe n’uwitwa Stephanie Del Valle wo muri wo muri Puerto Rico, mu gihe igisonga cya mbere cyabaye Yaritza Reyes wo muri Dominican Republic igisonga cya kabiri kiba Natasha Mannuela wo muri Indonesia
Miss Mutesi Jolly yatashye nta gihembo na kimwe abashije kwegukana mu gihe yari yatowe mu bakobwa 25 bakomeje mu cyiciro cya kabiri muri iri rushwanwa.

N’ubwo Mutesi atabashije kugira igihembo ahabwa ndetse akaba atanagaragara ku rutonde rwa 20 ba mbere muri aya marushanwa, umunyakenya, Miss Evelyn Njambi Thungu bahurira muri Afurika y’Uburasirazuba we yabashije kwegukana igihembo.

Umunyakenya yagaragaye muri 5 ba mbere
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]




X
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Schadrack@bwiza.com


