RDC: Umusirikare wa Monusco yaguye mu mirwano ikomeye yadutse i Butembo

Sangiza iyi nkuru

Inyeshyamba 5, umusirikare wa Monusco ukomoka muri Afurika y’Epfo n’umusirikare umwe wa FARDC biciwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, itariki 19 Ukuboza cyagabwe n’abantu bitwaje ibirwanisho muri Butembo ho mu burasirazuba bwa Congo.

Amakuru aturuka muri Congo aravuga ko icyo gitero cyagabwe kuri gereza iri muri uyu mujyi. Imibare y’abaguye muri iki gitero ikaba yemejwe n’umuvugizi wa Monusco, abayobozi bo muri aka gace kabereyemo imirwano ndetse na polisi.

Iki gitero cyagabwe mu gihe bucya manda ya perezida Kabila irangira. Uyu uri ku butegetsi kuva mu 2001 arateganya kuguma ku butegetsi kugeza ubwo amatora azaba binyuranyije n’ibyifuzo by’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bifuza ko we yava ku butegetsi hakajyaho perezida w’ibnzibacyuho uzageza igihugu ku matora ateganyijwe mu 2018.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Iki gitero bikekwa ko cyagabwe n’ishyamba zo mu mutwe wa mai-Mai, cyagabwe saa kumu n’ebyiri za mugitondo kuri gereza yavuzwe ndetse n’ahandi hantu hatandukanye muri Butembo nk’uko Col Felix Basse, umuvugizi wa Monusco yabitangarije AFP.

casques-bleus

Ingabo za Monusco zifatanyije na FARDC basubije inyuma igitero bica inyeshyamba 5, ariko umupolisi umwe wa Congo n’umusirikare wa Monusco nabo bahasiga ubuzima nk’uko yakomeje avuga. Uyu musirikare wa Monusco ngo akaba yazize ibikomere ubwo yajyanwaga kwa muganga, mu gihe abandi basirikare babiri bakomoka muri Afurika y’Epfo nabo bakomeretse.

Umujyi wa Butembo utuwe n’abaturage babarirwa muri miliyoni 1.1, umaze iminsi ngo ugaragaramo abarwanyi ba Mai-Mai ndetse abaturage b’aha bavuga ko bamwe muri aba barwanyi bemeje ko bashaka guhirika perezida Kabila ku butegetsi.

Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *