Ibikorwa by’ubushotoranyi hagati y’Amerika n’u Bushinwa biraca amarenga y’imirwano

Sangiza iyi nkuru

Intambara y’urudaca yo guterana amagambo hagati y’igihugu cy’u Bushinwa n’Amerika kuva Perezida Trump yatsinda amatora ikomeje gufata indi ntera.
Ibi bihugu 2 by’ibihangange haba mu bukungu no mu bya politiki, bikomeje kutajya indizi ndetse bikaba binagaragarira mu bikorwa bimwe na bimwe umuntu yakwita ko ari ibisanzwe ariko igihe icyo aricyo cyose bishobora gukurura umwuka mubi uganisha no kugabanaho ibitero kuko bisa n’ubushotoranyi cyangwa kwerekana ko umwe atishimiye undi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Aya makimbirane yatangiye mu mwaka wa 2009 ubwo igihugu cy’u Bushinwa fungaga burundu imyirondoro ya Trump wari umuherwe usanzwe muri icyo gihe ku rubuga rwa twitter ku buryo nta muntu numwe wo mu bushinwa washoboraga kumukurikira kuri ruriya rubuga.
Ibi ntibyaje kurangirira aho kuko aho u Bushinwa buje kumenyera ko Trump aziyamamariza kuyobora Amerika bitigeze bibushimisha na gato.
Mu cyumweru gishize nibwo u Bushinwa bwashimuse indege itagira umudereva y’Amerika yari ku mazi y’inyanja iri mu majyepfo y’iki gihugu mu bushakashatsi.
Muri iyi wikende dusoje, Perezida Trump yanditse ku rubuga rwa Twitter ko atazigera ajya kuzana iyo ndege u Bushinwa bwibye ahubwo ko nawe azareba ikindi abakorera.
Trump yagize ati”ntituzigera tujya kwaka u Bushinwa indege yacu. Tuzayibarekera bayigumane.”
Ku wa gatanu w’icyumweru gishize mu kiganiro Perezida Obama nawe yagiranye na Trump yagarutse kuri iki kibazo amusaba ko yakemura ikibazo afitanye n’u Bushinwa kuko bisa n’amakimbirane, ariko bukeye bwaho nibwo Trump yanditse ariya magambo avuga ko atazigera ajya kwaka u Bushinwa indege bwibye. Abaturage bo mu gihugu cy’u bushinwa bo bavuga ko u Bushinwa bwiteguye guhangana n’ikibazo cyose cyabugeraho giturutse muri Amerika.
Kuri uyu wa mbere, nibwo u Bushinwa bwongeye gutangaza ko imyitwarire ya Perezida Trump itamwemerera kuyobora igihugu cy’igihangange nk’Amerika aho.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu kiganiro kuri televiziyo yo mu gihugu cy’u Bushinwa, Perezida w’u bushinwa yagize ati sinzi niba ibyo Trump ari gukina ari ubunyamwuga bucye, ariko ndashaka ko namara kurahira u Bushinwa buzamuha umwitozo ku buryo azajya abutinya.
Impuguke mu bya Politiki yo mu Bushinwa Bill Bishop yatangarije Washington DC ko ikibazo kiri hagati y’Amerika n’u Bushinwa ari ikibazo politiki giterwa no kuba ibihugu byombi byiyumva haba mu bukungu no mu mbaraga z’ibitwaro bya kirimbuzi.
Gusa yanagaye Perezida Trump ku myitwarire yagaragaje mu byo yanditse kuri twitter kuko bishobora kugira ingaruka ku bukungu no kuri politiki icyarimwe mu gihe akomeje gusa n’ukina.
Ushinzwe itumanaho muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga mu Bushinwa , Hua Yiwen yavuze ko u Bushinwa butagomba gutakaza imbaraga nyinshi mu gushaka kumenya icyo Trump atekereza, gusa ko bugomba kwitegura guhangana n’igishobora gusa n’ikibutungura.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *