Perezida Robert Mugabe wa Zimbabwe yongeye gutoranywa n’ishyaka rye, Zanu-PF ngo azarihagararire mu matora yo mu 2018.
Iki cyemezo kikaba giherutse gufatirwa kuri uyu wa Gatandatu ushize mu nama ngarukamwaka y’ishyaka Zanu-PF yabereye mu mujyi wa Masvingo, Mugabe akaba agiye kongera indi myaka kuri 36 amaze ayoboye Zimbabwe.
“ Ishyaka ryagaragaje ko rizashyigikiye perezida ndetse n’umunyamabanga wa mbere, Robert Mugabe nk’umukandida rukumbi mu matora ateganyijwe mu 2018 ”, ibi bikaba byatangajwe n’Umunyamabanga wa Zanu-PF wungirije, Eunice Sandi Moyo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ku myaka ye 92 nk’uko iyi nkuru dukesha Africanews ivuga, Robert Mugabe nawe yemeye kuzahagararira ishyaka rye agakomeza kuyobora igihugu ahita ahabwa amashyi menshi n’imbaga y’ibihumbi by’abamushyigikiye.
Mugabe mu ijambo rye, yavuze ko abagize ishyaka biyemeje kurangiza amakimbirane bari bamaranye iminsi, avuga ko ingengabitekerezo y’ishyaka igomba gukomeza gukurikizwa, asaba ko baba umwe nk’umuryango uhujwe no kumvikana mu bawugize.
Tubibutse ko Mugabe yari yarigeze no gutangaza ko azayobora kugez ku myaka 100.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


