Ibaruwa Muhammad Ali yandikiye Mandela yagurishijwe mu cyamunara

Sangiza iyi nkuru

Ibaruwa igihangange mu mukino w’iteramakofe, Nyakwigendera Muhammad Ali, yandikiye Nelson Mandela amufata mu mugongo nyuma y’urupfu rw’inshuti yarwanyaga ingoma ya gashakabuhake, yagurishijwe Amapawundi 7.200 asaga 7.200.000 z’Amanyarwanda.

Iyi baruwa yandikishije imashini, iriho umukono wa nyir’ubwite, Muhammad Ali ari muri Afurika y’Epfo, yoherejwe muri Mata 1993, yagurishirijwe muri cyamunara yabereye mu mujyi wa Devizes.

Andrew Aldridge waguze iyi baruwa yagize ati : “Ntikwaba ari ugukabya kuvuga ko Mohammad Ali yari umuntu ukomeye w’ibihe byose mu rwego rwa siporo kandi Nelson Mandela yabaye umwe mu bantu bakomeye cyane mu kinyejana gishize.”

Iyi baruwa yanditswe n’umunyamabanga wihariye ayoherereza umuyobozi wa Hoteli Elangeni mu mujyi wa Durban, aho iki gihangange mu iteramakofi cyari gicumbitse icyo gihe.

_93009257_mediaitem93009256

Iyo baruwa yagiraga iti :

Kuri Bwana Mandela,

Nyemerera nkugezeho, wowe na ANC, akababaro ntewe no kumva urupfu rwa Chris Hani. Amasengesho yanjye ari ku muryango wa Bwana Hani n’abaturage ba Afurika y’Epfo muri ibi bihe bikomeye.

Nkoherereje aya makuru yerekeye urugendo rwanjye n’aho nzanyura niba ushaka kumvugisha [mbere y’umubonano wacu ku itariki ya 19/4/1993]

Cape Sun – 13-16 z’ukwa Kane Telefoni: 021 238844

Fax: 021 238875

Johannesburg Garden Court- 16-22 z’ukwa Kane Telefoni: 011 297011

Fax: 011 290515

Ku bushake bw’Imana, ndasenga ngo Imana ikurinde.

Uwawe,

Muhammedi Ali.

Henry Aldridge na Son basanzwe bakusanya ibintu by’agaciro muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Byari byitezwe ko iri bubyazwe amafaranga ari hagati ya 6.000 na 8.000 by’amapawundi (arenga 6.000.000 na 8.000.000 mu manyarwanda)

Ibaruwa kandi irimo n’igisobanuro cy’impamvu izina rya Muhammad Ali ryanditswe nabi n’umunyamabanga wihariye, wagurishije ibaruwa nk’uko iyi nkuru ya BBC ikomeza ivuga.

Muhammad Ali yari ari muri Afurika y’Epfo mu rugendo rugufi mu kwezi kwa Kane 1993, ahagera mbere gato y’iyicwa rya Chris Hani ku itari ya 10 z’ukwa Kane.

Hani yari umuhuzabikorwa mukuru w’umutwe Umkhonto We Sizwe, umutwe w’ishyaka African National Congress (ANC), wari ufite intwaro.

Chris Hani, uri ku ifoto hamwe na Nelson Mandela mu 1990, yishwe mu 1993 mbere gato y'uko Ali agera muri Afurika y'Epfo
Chris Hani, uri ku ifoto hamwe na Nelson Mandela mu 1990, yishwe mu 1993 mbere gato y’uko Ali agera muri Afurika y’Epfo

Yarwanyaga bikomeye politike ya guverinoma ya ba gashakabuhake aza kwicwa n’umuhezanguni hanze y’inzu ye mu gace ka Boksburg.

Ali yageze muri Afurika y’Epfo mu gihe igihugu cyari gihagaze ku buce, kandi hanashoboka ko intambara y’umwiryane iba.

“Yitabiriye imihango yo gushyingura Hani kuri sitade ya FNB mu mujyi wa Johannesburg ku itariki ya 19/4/1993 ageze imbere y’ikuvunge cy’abantu baririmba bati “Ali! Ali!”

Bwana Aldridge yavuze ko Mandela yagumanye ifoto ari kumwe na Ali ku ntebe y’ibiro bye ndetse n’igitabo cye yakundaga kurusha ibindi, mu myaka ye ya nyuma, yari fotokopi y’igitabo cya Ali kivuga ku buzima bwe.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
 
Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *