Umunyarwanda Ladislas Ntaganzwa ukurikiranwe ho ibyaha bya Jenoside yagejejwe mu rukiko rukuru kugirango aburane ku byaha aregwa ku nshuro ya kabiri we n’umwunganizi we bongera kugaragaza imbogamizi zaviriyemo urubanza kwimurwa ku wa 06 Werurwe 2016.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ladislas Ntaganza n’umwunganizi we bagaragaje imbogamizi zirimo ko batabonye umwanya wo gusoma amapaje igihumbi Magana ane na mirongo icyenda (1490) agize dosiye ye no gukora iperereza ahabereye ibyaha, aba banasabye urukiko ko bahabwa umwanya wo kubonana n’abatangabuhamya bashinjura.
Ibi wongeyeho n’icyo kuba avuga ko atazi gukoresha mudasobwa kandi akaba ari yo ikoreshwa mu rubanza nibyo uyu mugabo aheraho asaba ko urubanza rwe rwa kwigizwa inyuma ho igihe kitari munsi y’amezi atatu, gusa ibi byatewe utwatsi n’ubushinjacyaha buhagarariwe na Faustin Nkusi wemeje ko ibi byose bishobora no gukemuka mu gihe cy’amezi abiri gusa.
Nyuma yo kumva impande zombie urukiko rwanzuye ko uru rubanza noneho nta yandi mananiza rugomba kuzasubukurwa ku wa 06 Werurwe 2016, ni ukuvuga ko Ntaganzwa yahawe igihe kigera ku mezi abiri n’igice.
Ntaganzwa Ladislas wagaragaje kutishimira iki cyemezo cy’urukiko yasobanuraga ko akeneye igihe gihagize nk’uko n’urukiko rwafashe amezi agera ku icyenda rwiga ku birego ashinjwa.
Ladislas wahoze ari ari Burugumesitiri wa Nyakizu muri Butare akurikiranwe ho kugira uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, icyaha cyo gushishikariza abantu gukora Jenoside no kuyikora, kurimbura imbaga y’abantu nk’icyaha kibasira inyoko muntu, icyaha cyo kwica, n’icyaha cyo gukoresha imibonano mpuzabitsina ku ngufu nk’icyaha kibasiye inyoko muntu.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ntaganzwa yatawe muri yombi anoherezwa mu Rwanda na leta ya Congo Kinshasa mu mwaka wa 2015, leta y’u Rwanda yari yaramushyiriyeho igihembo cya miliyoni y’amadorali ku muntu wese uzamufata akamushikiriza u Rwanda.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Schadrack@bwiza.com


