Nyuma yo kwigarurira igihugu cy’u Bufaransa mu ntambara ya Kabiri y’Isi yose, Adolphe Hitler yategetse ko hubakwa indake ku nkengero z’inyanja ya Atlantika mu rwego rwo kubuza ingabo zamurwanyaga zishyize hamwe kumutera zinyuze muri aya mazi y’inyanja. Bivugwa ko iyi ndake ya Hitler yubakwa yatwaye akayabo k’amadolari udashobora kubaza u Budage ngo buyakwereke muri iki gihe.
Iyi ndake ya Hitler yiswe The Atlantic Wall yubatswe n’Abanazi ba Hitler hagati yo mu 1942 no mu 1944 mu rwego rwo kurinda ingabo zishyize hamwe gutera ibice byo mu Burayi u Budage bwari bwigaruriye mu Ntambara ya II y’Isi.
Hitler yatanze amabwiriza yo kubaka iyi ndake mu 1942, ikoraho abafaransa basaga miliyoni bakoreshwaga agahato. Nyuma yo kubakwa, iyi nzu yahoraga mu kanwa k’Abanazi bakanashyiramo ibikabyo ku ngano yayo. Iyi ndeke yari iriho imbunda zirasa kure ndetse ikarindwa n’ibihumbi by’ingabo z’Abanazi zayibagamo.
Ubwo ingabo z’ibihugu byishyize hamwe zateraga inkombe za Normandie mu Bufaransa mu 1944, iyi nzu ngo mu masaha macye yari yigaruriwe, kuri uyu munsi n’amatongo y’aho yari yubatse akaba agihari nubwo inkingi zayo nyinshi ngo zaguye mu Nyanja ibindi bigasenywa uko imyaka yagendaga ishira.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Iyi ndake ngo ntiyagiyeho amaboko y’abayikozeho nk’abacakara gusa kuko yanagiyeho akayabo k’amafaranga n’ibikoresho. Ibyuma byari biyubatse bingana na toni miliyoni 1,2 ngo bishobora kubaka ibimodoka by’intambara by’imitamenwa (Tanks) 20,000. Ikindi, yubatswe na metero cube miliyoni 17 za beto byose hamwe bitwara akayabo ka miliyari 200 z’Amadolari, uyahaye agaciro k’iki gihe, amafaranga ngo u Budage muri iki gihe bwabona bwiyushye akuya.
Gen Erwin Rommel wo mu ngabo za Hitler wamenyekanye cyane mu Ntambara ya II y’Isi, yaje gutangaza mu 1943 ko iyi ndake ari cyabakanga, biza gusangwa ari ukuri koko kuko ubwo yagabwagaho igitero yafashwe mu gihe kitarenze umunsi mu gihe byari bizwi ko ari umutamenwa utakwinjiramo bikoroheye.
Src:Wikipedia
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com




