Bamwe mu rubyiruko rwo mu Mbonerakure mu gihugu cy’u Burundi zikomoka mu ntara ya Kirundo iherereye mu majyaruguru y’igihugu bihaye akazi ubusanzwe kakorwaga n’urwego rwa Polisi, aho aba basore bashyizeho iyabo bariyeri ihagarika usohoka cyangwa akinjira mu gihguu cyy’u Burundi.
Amakuru atangazwa na bimwe mu bitangazamakuru byo mu gihugu cy’u Burundi, avuga ko aba basore bahagarika buri wese uturutse mu gihugu cy’u Rwanda ndetse n’imodoka ziri gutaambuka bakazihagarika bakazisaka ku buryo buri wese atabura icyo akora kuko uwo muhanda ari nyabagendwa.
Aba basore bavuze ko bari kureba neza niba abinjira mu gihugu cyabo bafite ibyangombwa byuzuye ndetse no kubasaka bareba nib anta ntwaro bari kwinjiza mu gihugu cy’u Burundi.
Izi bariyeri zashyizwe mu birometero bicye uvuye ku mupaka uhuza u Burundi n’u Rwanda ngo zirende imwe kuko nko muri buri bilometero 2 uhasanga indi bariyeri nayo isaba nk’ibyo iya mbere yasabye birimo ibyangombwa no gusaka mu modoka.
Aba basore batambaye imyenda y’akazi ngo bateje urujijo uretse kuba umuntu yaba hari abo asanzwe azi, gusa ngo urasanga banasaba amafaranga mu buryo bw’amayeri kuko ngo bareba mu modoka basanga ari umuntu usa n’ufite amafaranga bakamusaba ayo kugura izoga.
Amakuru avuga ko aba basore bari gukora akazi kari gasanzwe gakorwa na Polisi kandi ihari, bakaba bari kubikora mu rwego rwo gushaka kumva abashyira mu majwi Perezida Nkurunziza kuko bari ku ruhande rwe.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Imbonerakure ni zimwe mu nzego z’umutekano ziri ku ruhande rwa leta zitavuzweho rumwe muri kiriya gihugu kuva zashyirwaho bitewe n’ibikorwa bidasanzwe zigenda zikora birimo n’iby’ubugizi bwa nabi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


