Abayobozi b’inzego z’ibanze muri Kigali batangije igikorwa gishya cyo gukusanya amafaranga yo gufasha kongerera ubushobozi abanyerondo mu rwego rwo kurushaho gukumira ibyaha. Aba bayobozi bakaba bavuga ko amafaranga azaboneka azakoreshwa mu gutuma irondo rirushaho gukorwa kinyamwuga.
Ubusanzwe amarondo yakorwaga ku rwego rw’imidugudu abayakora basimburana, hakaba bamwe mu baturage bahitamo kwishyura amafaranga aho kurirara, ariko ngo guha akazi ko kurara irondo itsinda ry’abantu bahoraho bagizwe akenshi n’abahoze mu gipolisi no mu ngabo, bisaba ubushobozi burenze amafaranga yari asanzwe atangwa buri kwezi yo kurinda umutekano.
Bimwe mu bikoresho biba bikenewe haba harimo imodoka zizenguruka zikora irondo, za camera, impuzankano, umushahara n’ibikoresho byo gutumanaho n’ibindi. Jonas Shema, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bumbogo mu Karere ka Gasabo, umwe mu mirenge yatangiye kugendana n’uburyo bushya, avuga ko aya mafaranga ava mu baturage kuko akoreshwa mu nyungu zabo, abayobozi ku rwego rw’utugari n’imirenge bakaba bagiye kugena umusanzu mushya wa buri kwezi kuri buri rugo.
Nk’uko biteganyijwe, ngo uturere turifuza kugura imodoka, kubaka posts z’irondo, gushinga za camera z’umutekano n’ibindi mu rwego rwo kugirango umutekano uzajye urushaho gucungwa neza.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Urugero nko mu Karere ka Gasabo, buri rugo rwagize uruhare mu gukusanya miliyoni 12 z’Amanyarwanda yaguzwemo imodoka y’irondo yiyongera kuri moto n’ibikoresho by’itumanaho ku rwego rw’umurenge.
Usibye ibi, abaturage kandi banatanga buri kwezi amafaranga yo guhemba abanyerondo bahembwa bose hamwe ari hagati ya miliyoni 5 n’6,5 bitewe n’ubwinshi bw’abaturage mu gihe andi agenda kuri lisansi y’imodoka n’utundi tuntu. Rwanda Today ikaba ivuga ko yamenye ko aba banyerondo bahembwa hagati y’amafaranga 30,000 n’ibihumbi 120,000 mu Mujyi wa Kigali. Aya mafaranga akaba ava musanzu w’amafaranga 1,000 na 7,000 ingo zitanga buri kwezi y’umutekano.
Ubuyobozi bw’ibanze nk’imidugudu n’utugari ntibifite ingengo y’imari ihagije. Nk’ibijyanye n’amarondo, abayakora bishyurwa mu mafaranga abaturage batanga aniyongera ku yandi badasiba gutanga nk’imisoro.
Umuvugizi wa polisi mu Mujyi wa Kigali, Emmanuel Hitayezu avuga ko amarondo ya ninjoro ari abaturage ahanini bayashyizeho kugirango barusheho kwirindira umutekano, kubw’ibyo polisi ikaba isanga nta mutwaro urimo.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


