Ni irihe sano ryashyizwe hagati y’abahawe ijambo mu mushyikirano na 04/08/2017?

Sangiza iyi nkuru

Theopiste ati “Ndabashimiye cyane Nyakubahwa perezida wa Repubulika, u Rwanda twifuza, hari uwo twifuza, dukunda tugifitiye icyizere, dushaka no gukomeza kubishinga itariki ya kane y’ukwezi kwa munani simvuga byinshi ikituri ku mutima niho kizagaragarira” Umuhesha w’amagambo Barore Cleophas “Urakoze Nyakubahwa perezida wa Repubulika n’ubundi nari nabivuze ntabwo kwari ukumusimbuka ahubwo kwari ukumwikuza kandi ijambo asorejeho ngirango turaryumvise ati ku itariki ya kane kanama 2017 tuzahitamo neza”
Serge Guillaume “ Nyakubahwa perezida wa Repubulika kariya kari akuzuye umutima gasesekaye ku munwa kandi Theopiste abisangiye na benshi”
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Inama y’umushyikirano yateranye ku matariki ya 15 na 16 Ukuboza 2016, iyi nama yagaragaje itandukaniro ridasanzwe ukurikije uko izindi nama zigera kuri 13 zayibanjirije zagenze, byinshi mu byaranze iyi nama bifitanye isano itaziguye ya bugufi n’amatora y’umukuru w’igihugu ategerejwe ku wa 04 Kanama 2017.
Inama y’umushyikirano ubusanzwe ihuza abategetsi mu nzego zose z’igihugu cy’u Rwanda, Abanyarwanda baba mu mahanga, ndetse n’abo imbere mu gihugu bagahabwa umwanya wo ugtanga ibitekerezo no kubaza ibibazo byiganjemo ibiba byaraburiwe igisubizo mu bihe biba bitambutse.
Mbere y’uko iyi nama iterana ku nshuro yayo ya 14, abaturage bari bagerageje gutanga ibitekerezo n’ibyifuzo by’ibyo bifuza ko inama yazagarukaho babinyujije mu bitangazamakuru bitandukanye, byinshi mu byifuzo by’aba baturage ntibyabonye umwanya wo kuvugwaho bitewe n’uko inama ubwayo yari ifite insanganyamatsiko “Twubake u Rwanda Twifuza” ari nayo yafashe umwana munini w’inama yose.
Uretse kuba abaturage barahawe umwanya muto muri iyi nama n’abawuhawe wari kwibaza ko batumanyeho ku kwibukiranya kuzatora Kagame ku itariki ya 04/08/2017
Ubusanzwe mu nama y’umushyikirano byabaga byitezwe ko Abanyarwanda babaza umukuru w’igihugu ibibazo birimo akarengane bagiriwe, ibyifuzo bashaka ko byashyirwa mu bikorwa ndetse n’ibitekerezo by’ibyo bifuza ko byagezwa mu gace bakomokamo, uretse bake babajije bene ibi bibazo abandi benshi bo bagarukaga ku gushimira perezida Kagame kubera ibyo yabafashije kugeraho ndetse no kwibutsa ko biteguye kongera kumutora
Madamu Nyiramahoro Theopiste umuhinzi wa Kawa watumiwe mu nama yagize ati “ Nyakubahwa perezida ubu mundeba nahoze nshuruza ubunyobwa ariko ntabwo nk’iri umucuruzi w’ubunyobwa kuko nta muntu ucuruza ubunyobwa wakwicara hano hantu, uwavuga imiyoborere mwiza mumaze kugeza ku banyarwanda niyo yaba iminsi itatu nta waba yari yabura icyo avuga.” “I tariki ya kane y’ukwezi kwa munani simvuga byinshi ikituri ku mutima niho kizagaragarira”

kagame3
Theopiste

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Bishop Nzeyimana Innocent uhagarariye ihuriro ry’amadini n’amatorero muri Nyarugenge ati “Ubushize twanditse inzandiko ebyiri, tubanza gushimira inteko ishinga amategeko imitwe yombi ko rumwe barushubije, dusaba ko iriya ngingo yahinduka, twanditse urwa kabiri turuzana muri perezidansi ndibaza ko twahageze n’abantu bari bamperekeje turuzanye tukwandikiye nyakubahwa perezida wa repubulika”
Akomeza agira ati “Twarabandikiye tubasaba ko mutazadutenguha, ko umwaka utaha ari wo w’uyu dutangiye mwatwemerera ubusabe bwacu, kugirango dukomeze ikivi twatangiye kandi tukazakwereka ko abanyamadini rwose turi kumwe nawe n’abanyarwanda bose kuko ibyiza mwakoze twese twabibonye,tunagushimira ku buvugizi mwadukoreye ubu abanyamadini turasenga mu mutuzo, ubwo ku itariki 04 /08 tuzabereka ko amadini yose tukuri inyuma”
Mudenge Boniface we ati “Mvuze ijambo ntigeze mvuga ariko mfuye ntarivuze nazapfana agahinda, ntabwo ngukunda kubera uri perezida wa Repubulika, ndagukunda kubera uko wubatse uko Imana yakubatse, Ukwiriye gushimwa”
Agaruka ku kuba umushyikirano waranzwe no gushima kwinshi, Boniface yagize ati “ Ntabwo dushima duhimba, kandi ntawushobora gucecekesha iro jwi kubera impamvu, Twavuye kure kandi watubereye inyenyeri”
Dr Frank Habineza uyobora ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda we nk’utaripfana akiri mu nama yahise asaba ko amaraporo ashima yajya aba make mu nama y’Umushyikirano, ati “Ndabashimira ko mwashoboye kuduhesha agaciro nk’Abanyarwanda. Turashima amaraporo twabonye meza ajyanye n’ubukungu n’andi ariko twifuzaga ko yagabanuka noneho ibyo bitekerezo by’abaturage bikabona umwanya”
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Esperance wakurikiraniye umushyikirano muri Sitade nto ati “Nyakubahwa perezida wa Repubulika, urubyiruko dteraniye hano n’urwo twasize mu gihugu twese iminsi niyo idutindiye kugirango ukwezi kwa munani kugere tukwereke ko natwe twabaye urubyiruko rudasubirwaho”
Burya iyo perezida asuzugurwa n’abaturage be barasuzugurwa
joseph
Habyarimana Joseph ati “Nejejwe n’uko ngeze hano mu nama nkuru y’imishyikirano, ndi perezida wa Koperative y’Abades, ba basaza bari bategereje guhambwa iyo batagira imiyoborere myiza”
Imodoka ya Kateripurari ngo yatumye abatuye igikundamvura muri Rusizi bategereje gutora Kagame, Habyarimana Joseph ati “ Bategereje iriya tariki ya kane kuko babisabye abadepite, twabaye mu bambere kwandika”
Mbere y’uko iyi nama iterana bwiza.com yari yatumwe n’abaturage bayiha ibitekerez n’ibibazo bifuzaga ko inama yazagarukaho kimwe n’ibindi binyamakuru bitandukanye byari byegereye abaturage ariko byagaragaye ko abateguye inama bagendeye ku nsanganyamatsiko, bitandukanye n’ibisanzwe.
Perezida Kagame yihanije amashimwe adashira mu kanwa k’Abategetsi
Mu ijambo risoza iyi nama umukuru w’igihugu yihanangirije abayobozi bacyumva ko ibyabo arii ukuvuga gusa ibyo bagezeho na gushima bidashira,
kagame2
Ibi yabivuze nyuma y’uko inama yose yasaga nk’iyihariwe no gushimagiza aho kugaragaza ingamba n’iby’ingenzi bikeneye gukorwa.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kwinenga twese hamwe ku nshuro ya kenshi
Perezida Kagame ati “Kuvuga ibyiza umaze gukora binakwiye kuba byishimirwa, njye navuga ngo mureke twishimire ibyo tumaze gukora ariko ntabwo nakongeraho na rimwe ngo ariko murabizi? Turi ibitangaza, abantu baza no kutureba. Iyo uguma ubyivuga ibyo udakora neza se nabyo urabivuga? Aho habaye ari ho hajya ingufu? Kwanza ntanubwo tubikorera ngo abantu batuvuge neza cyangwa batuvuge”
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Schadrack@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *