Ese umuvuduko DASSO zari zizanye wari gusiga iki?

Sangiza iyi nkuru

Kuva ku itariki ya 30 Gicurasi 2014, nibwo mu ishuri rya Polisi i Gishari mu karere ka Rwamagana hatangiye kubera amahugurwa y’uru rwego rushya DASSO (District Administration Security Support Organ) rushinzwe umutekano, rwaje rusimbura icyahoze cyitwa “Local Defence”.
dasso_ziri_mu_myitozo
Muri icyo gihe, umuyobozi w’uru rwego, CP Bruce Munyambo, yatangaje ko uru rwego mbere yo kujya mu kazi ruhugurwa ku bintu bitandukanye, harimo gukoresha intwaro, amahugurwa y’ibanze yo kugenza ibyaha, gucunga umutekano n’uburere mboneragihugu.
Uru rwego rwa DASSO rushinzwe gushyira mu bikorwa ibyemezo n’imyanzuro y’akarere irebana n’umutekano, rukorana n’izindi nzego z’umutekano mu gucunga umutekano, biteganywa ko rwanakorana n’izo nzego mu kurinda no gutabara igihe habaye Ibiza.
dasso6
Yakomeje atangaza ko uru rwego rwa DASSO rufite ububasha bwo gufata umuntu wese rusanze uri mu bikorwa byo guhungabanya umutekano, rukamushyikiriza Polisi, kandi rukajya rumenyesha ubuyobozi bw’inzego z’ibanze ahashobora kuba hari icyahungabanya umutekano w’abaturage.
Amahugurwa ruhabwa mbere yo gutangira akazi akaba ari ayo kugirango rube urwego rushinzwe umutekano kandi rw’umwuga.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ese uru rwego rwa DASSO rwinjiye mu kazi rute?
Mu mwaka wa 2015, ubwo uru rwego rwari ruzanye imbaraga zidasanzwe mu kazi rwambuwe amapeti, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC) itangaza ko igiye kwiga ku ayabagenerwa bitewe n’uko ayo bari bahawe yasaga neza n’ayizindi nzego.
dasso-2
Ibi byatumye bamwe babifata nk’aho uru rwego rwashyizweho, iyi gahunda Leta itarayizeho neza bitewe n’izi mpinduka zari zitangiye kugaragara nta n’umwaka ushize.

dasso4
Aya mapeti bahabwaga ntabwo bayamaranye kabiri

Gusa Umuyobozi mukuru muri MINALOC ushiznwe imiyoborere n’imikorere y’inzego z’ibanze, Dr Fred Mufuluke, yamaze impaka ababyibazagaho agira ati: “twaje kubona hariho amwe (amapeti) afite aho ahuriye n’andi mapeti yarasanzwe ahari. Tubibonye; duti’ubwo atari yaba menshi, n’uturere tutaragura amapeti menshi, duti nabe ahagaze tubanze tubikosore”.
dasso-3
Aha Dr Fred Mufuluke yakomeje asobanura ko babimenyeshejwe, akagaragaza ko nta kibazo kirimo, ko ikibanze ari ugushaka amapeti afite umwimerere y’uru rwego rwa DASSO.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
dasso
Inkumbiri ya DASSO n’abaturage
Nk’uko haruguru hari aho byatangajwe ko uru rwego rubanza guhabwa amahugurwa kugirango rukore kinyamwuga, hari aho uru rwego rwagiye runengwa ko bamwe bakora ibihabanye n’inshingano ndetse n’abayobozi bagenda babigarukaho.
Bamwe muri izi DASSO bageze aho kunengwa ndetse abaturage bavuga ko barutwa na Local defence yavanweho yari imaze imyaka 15, abaturage babivuga kubera ibikorwa bazibonagaho (DASSO) harimo guhutaza abo bashinzwe kurinda n’ ubunyamwuga buke, umugayo wo gukubita bunyamaswa abo bashinzwe kurinda.
dasso5
Uyu ni umubyeyi basenyeye inzu bamufashe

Ibi bikaba byaragiye bigaragara no mu mafoto, aho byagaragaraga umwe muri bo akubita umuturage, amukandagira umutwe, amukandagiza inkweto bambara mu kazi mu gatuza, byagaragaye DASSO ikubita umugeri w’agatuza umugore w’umuzunguzayi,…
Mu Karere ka Gatsibo, umuyobozi wa DASSO yashinjwe n’abaturage kwicisha inkoni umugabo witwa Habanabakize Theogene ukomoka mu Murenge wa Gitoki ho mu karere ka Gatsibo, amuziza ngo kuba ataratanze amafaranga y’Ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle de Sante), hari mu ntangiroro ya 2015.
Kubera umuvuduko bamwe muri DASSO bari bafite banahohotera abaturage, ibi byatumye n’abaturage babatinyuka nabo bakabaca mu rihumye bakabakubita ndetse bakanabakomeretsa.
Mu karere ka Kamonyi byagaragaye mu Murenge wa Kayenzi, akagari ka Cubi, umudugudu wa Gitwa, aho DASSO witwa Alex Nizeyimana yari yagiye gufata umuturage amuca mu rihumye amukonkobora ku bitare akakomereka.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ku wa kane tariki ya 14 Mata 2016, umusore witwaga Olivier Mbyariyehe, wari utuye mu mudugudu wa Rushenyi akagali ka Karambo mu murenge wa Rongi ho mu karere ka Muhanga, yatemye DASSO, ubwo yari agiye kumufata atwika amakara mu ishyamba rya Leta, nyuma uyu musore Olivier yaje kuraswa ashatse gucika polisi.
Muri Nzali uyu mwaka, Kamugisha Charles, wari umuyobozi w’umurenge wa Musheri muri Nyagatare yeguye ku kazi ke, nyuma yo kugaragaraho amakosa harimo n’ayo gukubitira umu DASSO mu isoko.
Gusa kuba nabo ubwabo bakubitwa bakanahohoterwa by’umwihariko hakagaragaramo n’abayobozi ni ikintu kimwe mu bituma uru rwego hari abashaka kurusuzugura ariko na none inzego za Polisi n’iza Leta zirufite mu nshingano zishimirwa uburyo zitadohoka mu guhana abarurenganya ndetse no guhana izi DASSO ziba zakoze ibihabanye n’umwuga.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu mujyi wa Kigali ho ni akarusho aho abazwi ku izina ry’Abazunguzayi bacururiza mu mihanda n’ahandi mu buryo butemewe n’amategeko, birirwa bafatana mu mashati n’uru rwego.
By’umwihariko umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge, Kayisime Nzaramba yabwiye itangazamakuru ko bafite imibare y’aba DASSO basaga 20 bagiye bakubitwa n’Abazunguzayi.
Gusa kuba ubuyobozi busubira inyuma bugahana bwihanikiriye izi DASSO ziba zakoze amakosa, ni bimwe mu byatumye umurego zari zizanye ugabanyuka ndetse zinikangamo.
kurahira
Ubushakashatsi bwashyizwe ahagaragara n’ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere RGB 2016, bugaragaza ko inzego z’umutekano zirimo DASSO ndetse n’Inkeragutabara ziri mu nzego abaturage bafitiye icyizere, aho Inkeragutabara zizewe ku kigero cya 76.6% naho DASSO ikaba yizewe ku kigero cya 86.1%. Polisi y’Igihugu 97.1% naho ingabo z’u Rwanda bakazizera ku gipimo cya 99.0%
ll
DASSO ni Urwego rwunganira Ubuyobozi bw’ Akarere mu gucunga umutekano nkuko Itegeko , N° 26/2013 ryo kuwa 10/05/2013 rirushyiraho rubisobanura, Uru rwego rufite inzego z’ubuyobozi kandi rurahembwa, ndetse ruhabwa ibyo abandi bakozi bahabwa; nk’ubwishingizi mu kwivuza, amafaranga y’ubwiteganyirize, n’ibindi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Théoneste/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *