Indege ya perezida Nkurunziza, yo mu bwoko bwa Golf Stream 4, yari imaze iminsi itegerejwe yageze mu gihugu cy’u Burundi mu mpera z’icyumweru gishize .
Iyi ndege yaturutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yakiriwe kuwa 15 Ukuboza ku Kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Bujumbura na minisitiri w’umutekano, Alain Guillaume Bunyoni na minisitiri w’ubwikorezi, Jean Bosco Ntunzwenimana.
Uyu minisitiri Ntunzwenimana nyuma yo kwakira iyi ndege yatangaje ko ifite imyanya hagati ya 14 na 19, kuri we ngo ikaba ari ishema ku gihugu kandi ari iby’agaciro kuko umukuru w’igihugu ubu agiye kujya akoresha indege ye aho gukoresha ubundi buryo mu ngendo ze.
Naho Zephyrin Maniratanga, ushinzwe protocol mu biro bya perezida, yavuze ko Abarundi bashobora kwiruhutsa kuko bari bayitegereje cyane nk’uko Radio na Televiziyo by’u Burundi (RTNB) dukesha iyi nkuru bivuga.
Arnauld Poissond wari uhagarariye sosiyete, Air Jet Consult Ltd yakoze iyi ndege, yavuze ko iyi ndege imeze neza kandi nta kibazo cya tekiniki na kimwe ifite.
Ese ko perezida Nkurunziza aheruka gusohoka mu gihugu mu 2015 ubu bivuze ko noneho yaba agiye gusubukura ingendo akongera kugera aho bagenzi be bari?
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com



