Kuri uyu wa 18 Ukuboza 2016 igitero cy’umwiyahuzi cyatewe mu nkambi icumbikiye Abasirikare bo mu gihugu cya Yemen mu gace ka Aden cyahitanye abasirikare 48, ni igitero cyagabwe n’umuyahuzi wo mu nyeshyamba za IS nk’uko zahise zibygamba.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bw’igisirikare cya Yemen, ngo aba basirikare bari bateraniye hamwe bari guhembwa umushahara wabo ubwo igisasu cy’umwiyahuzi cyahitaga kibaturikana, uretse aba 48 bahise bapfa, hanakomeretse abandi 84.
Intagondwa zo mu mutwe wa IS (Islamic State), muri aka gace ka Aden n’ubundi hari hashize icyumweru kimwe hishwe abandi basirikare 45 nabwo bishwe na IS, bivuze ko ubu abagera kuri 93 bose bamaze kwicwa na IS mu gihe kitarenze icyumweru kimwe.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Schadrack@bwiza.com


