Abanyakenya 4 bafungiye mu gihugu cya Sudani y’Epfo guhera mu kwezi kwa 6 uyu mwaka wa 2016. Imiryango y’aba bantu irashinja Perezida Kenyatta gutsindwa kugarura abo bantu bo mu gihugu cye basa n’abafashwe bugwate mu gihugu cy’abandi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Aba banyakenya bafunganywe n’abandi banya Sudani 12 bashinjwa guhimba amafaranga no gukora ibikorwa bya forode muri kiriya gihugu.
Nyuma yo gutabwa muri yombi, leta ya Sudani yatangaje ko aba bant bagomba guhabwa igifungo cya burundu ariko imiryango bakomokamo ikaba ivuga ko iki cyemezo gihabanye n’ibyo amategeko ateganya.
Aba bagabo barimo Boniface Chuma, Ravi Ghaghda, Anthony Keya and Anthony Wazome bashinjwa gukoresha ikoranabuhanga bakiba amafaranga yo muri Perezidansi ya Sudani y’Epfo angana na Miliyoni 14 z’Amadolari y’Amerika bityo perezida Kiir akaba yaravuze ko nta mbabazi bakwiye uretse gufungwa burundu.
Imiryango y’aba banyakenya isaba Perezida Kenyatta gukomeza kugirana ibiganiro na perezida wa Sudani hagamijwe kurebera hamwe uburyo aba bantu bagabanyirizwa ibihano byanaba ngombwa bakagarurwa muri Kenya.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Aba bajura uko ari 16 barimo n’umwe mu bahoze barinda Salva Kiir ari nawe wagerageje kwigana umukono we ubwo buzuzaga impapuro kuri banki basaba ariya mafaranga nyuma bagatabwa muri yombi bamaze kuyagabagabana ariko batararenga mutaru.
ibi bibaye mu gihe Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga ya Kenya imaze igihe ikora ibishoboka byose binyuze mu biganiro na Sudani y’Epfo ngo irebe ko bariya bantu barekurwa ariko bikaba iby’ubusa.
Amategeko mpuzamahanga agera iminsi 45 yo kuba umuntu yamaze gufatirwa umwanzuro uhamye mu gihe yafatiwe mu kindi gihugu kubera amakosa runaka, aba bo bakaba bamaze amezi agera kuri 5 yose.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri tw
Nsengimana@Bwiza.com


