CMI ihora ishakisha impamvu zo guhangana n’u Rwanda, aho gukemura ibibazo – Andrew Mwenda

Sangiza iyi nkuru

Umunyamakuru Andrew Mwenda, wo muri Uganda akaba n’umuyobozi w’ikinyamakuru, The Independent akomeje kunenga imyitwarire ya Uganda ku mubano mubi uri hagati y’igihugu cye n’u Rwanda by’umwihariko ukuntu Abagande bafite inkomoko mu Rwanda bakomeje gutotezwa bitwa intasi nyamara ntihagire n’umwe ugezwa mu rukiko.

“Biragaragara, ukurikije umubano mubi cyane n’u Rwanda, ko Kigali igomba kuba ifite intasi nyinshi hagati yacu. Birashoboka kandi ko benshi mu bafashwe bahamwa n’icyaha. Ariko ni ukubera iki CMI ibafata amezi cyangwa imyaka nta rubanza cyangwa ikirego? Ikigaragara ni uko CMI ivuga ko irimo gukora “iperereza.” Ibi bivugwa biteza kwibaza: kubera iki guta muri yombi mbere yo gukora iperereza?”, ibi n’ibitangazwa na Andrew Mwenda mu nkuru yahaye umutwe ugira uti “Losing sight of grand strategy”

Mwenda muri iyi nkuru ye akomeza agira ati “Nishimira Museveni kuko akunze guhanga amaso ishusho nini ni ukuvuga, ni umuhanga mubijyanye n’ingamba nyamukuru. Ariko mu myaka itatu ishize naratengushywe kandi ncika intege: iyi shusho nini irazimira mugihe cyo guhangana n’u Rwanda.”

Andrew Mwenda agaruka ku itabwa muri yombi ry’umuyobozi wungirije wa kaminuza ya Victoria mu cyumweru gishize, atanga urugero rw’Abagande bafite inkomoko mu Rwanda bakomeje gutotezwa.

Ati “ Mu cyumweru gishize, Ubuyobozi bw’ubutasi bwa gisirikare (CMI) bwataye muri yombi umuyobozi wungirije wa Kaminuza ya Victoria, Lawrence Muganga, bigaragara ko akurikiranyweho ubutasi. Muganga ntabwo ari we muntu wenyine wafashwe. Abagande benshi bo mu muco wa Kinyarwanda bafatwa kandi bagafungwa n’urwego rw’ubutasi bwa gisirikare (CMI) muri gereza zitemewe n’amategeko, bafungwa amezi ndetse n’imyaka myinshi nta rubanza, akenshi nta byaha baregwa. Benshi bicwa urubozo. Ikirego ni uko ari intasi z’u Rwanda.”

Mwenda avuga ko Perezida Museveni yagiye yitwara neza mu bibazo bitandukanye Uganda yagiye igirana n’ibindi bihugu by’ibituranyi nk’igihe ibihugu bya Tanzania na Kenya byafatiraga ingamba zikarishye ibicuruzwa bya Uganda byoherezwa mu mahanga birenze ku masezerano agenga ibihugu bigize EAC, aho avuga ko Museveni yitwaye neza ikibazo akagikemura nk’umuntu ukuze.

Igihe Kenya na Tanzaniya byashyizeho amahoro n’ibindi bicuruzwa byoherezwa mu mahanga mu kurenga ku mugaragaro amasezerano y’umuryango w’ibihugu by’Afurika y’iburasirazuba (EAC), abacuruzi bacu bashyigikiwe n’abayobozi bacu basabye ko byakirwa. Icyakora, Museveni yagiye akora ibintu bikuze, akomeza gutsimbarara ku gushaka uburyo bwo gukemura amakimbirane mu bwumvikane.

Atanga izindi ngero z’ukuntu yagiye yitwara ku bantu batavuga rumwe nawe cyangwa bamunengaga barimo na we ubwe (Andrew Mwenda) aho kubagirira nabi akaba yaragiye ashaka ubundi buryo akemura ibibazo bafitanye bikagenda neza ashimangira ko ba Gen. David Sejusa na Henry Tumukunde ari ingero nziza.

Ati “Iyi mikorere y’ingamba zikomeye yagiye iturisha buhoro buhoro abamurwanya ndetse n’abamunenga, akenshi ituma bamwe bajya mu ruhande rwe nkuko byagenze kuri Betty Kamya, Aggrey Awori, Omara Atubo, n’abandi.. .”

Mwenda avuga ko ariko iyo bigeze ku Rwanda Museveni bwa buhanga bwe mu gukemura ibibazo burigita.

Ati “Ubwumvikane buke na Kigali buhindukamo byoroshye amakimbirane akomeye…Icyerekezo cyo kwishyira hamwe mu bukungu mu karere kiganisha kuri federasiyo ya politiki cyatakaye kubera ibirego bivuga ko Kigali yashimuse abantu bamwe bo muri Uganda.”

Uyu munyamakuru usobanukiwe neza iby’imibanire y’ibihugu byombi avuga ko ikosa rikomeye ryakozwe muri politiki ya uganda ku kijyanye n’u Rwanda, ari uko hishingikirijwe ku nzego z’ubutasi by’umwihariko CMI, mu kuyobora imibanire ishingiye kuri dipolomasi na Kigali. Ati “ Ubutasi bukwiye gutanga amakuru no gufasha dipolomasiUganda Ariko hari ibitagenze neza na politiki yacu ku Rwanda.

Ati “Umuyobozi w’ubutasi uzi ubwenge agomba kumenya inyungu z’ingenzi za leta akorera kandi agakoresha ubwenge kugirango ateze imbere iyo politiki.”

Akomeza agira ati “Mu mibanire ya Kampala na Kigali, ubutasi buyoboye diplomasi kandi ikayitwara mu buryo bubi. CMI ihora ishakisha impamvu zituma duhangana n’u Rwanda, ntabwo ari ugukemura ibibazo dufitanye.”

Mwenda avuga ko impamvu abakuriye ubutasi bakora ibi ari ugushaka kuzamurwa kwabo no kongera ingengo y’imari bakoresha ari ko bakomeza kugira imbaraga.
Hagati y’umwaka wa 2011 na 2015, Museveni yakoranye cyane kandi adacogora na perezida Paul Kagame na Uhuru Kenyatta wa Kenya ku mishinga minini y’ibikorwa remezo by’akarere.

Mwenda ati “Ni gute ibi byose byangijwe n’ibirego byo gushimuta gusa, ndagira ngo mbabwire, Uganda ntishobora gutanga ibimenyetso bibyerekana. Ibimenyetso byonyine batanze mu nkiko kandi kuri njye ni iby’abantu batatu twashyikirije Kigali ku mugaragaro.”

Andrew Mwenda uvuga ko gufunga umupaka ku ruhande rw’u Rwanda, atekereza ko nabyo byari amakosa, asanga na none yari igisubizo, ku bisobanuro rwasabaga byagiye byirengagizwa, agasanga hakwiye gukemurwa ikibazo nyamukuru ariko akibaza niba hari ubushake bwo kugikemura.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. CMI ihora ishakisha impamvu zo guhangana n’u Rwanda, aho gukemura ibibazo – Andrew Mwenda
    Mwenda yivuruguse cyane muri iki kibazo kiri hagati y’Urwanda na Uganda. Byagaragayeko aho bamuhaye menshi ahavuga neza yuko ari muri Uganda, yegereye ubutegetsi – yamamaza iyo bamwiyambaje, naho mu RRwanda yitwa umujyanama wa perezida. Gusa bigaragarako aruvugira iyo ubutegetsi bwibwiye! Umuntu nk’uyu se twakwemera ibyo avuga gute? Urugero: tuziko imanza zihenda. Kuki yumva Uganda yafata abanyarwanda magana ikabashora mu manza muri Uganda? Kubohereza iwabo ni icyaha? Ese koko Museveni wenyine niwe kibazo nkuko Mwenda abisobanura? Abafaransa baravuga ngo “Qui vivra verra”!

  2. CMI ihora ishakisha impamvu zo guhangana n’u Rwanda, aho gukemura ibibazo – Andrew Mwenda
    Mwenda yivuruguse cyane muri iki kibazo kiri hagati y’Urwanda na Uganda. Byagaragayeko aho bamuhaye menshi ahavuga neza yuko ari muri Uganda, yegereye ubutegetsi – yamamaza iyo bamwiyambaje, naho mu RRwanda yitwa umujyanama wa perezida. Gusa bigaragarako aruvugira iyo ubutegetsi bwibwiye! Umuntu nk’uyu se twakwemera ibyo avuga gute? Urugero: tuziko imanza zihenda. Kuki yumva Uganda yafata abanyarwanda magana ikabashora mu manza muri Uganda? Kubohereza iwabo ni icyaha? Ese koko Museveni wenyine niwe kibazo nkuko Mwenda abisobanura? Abafaransa baravuga ngo “Qui vivra verra”!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *