U Bufaransa buravuga ko igisirikare cyabwo kishe umuyobozi wa Islamic State muri Sahara, Adnan Abu Walid al-Sahrawi, washinjwaga gutegeka iyicwa ry’Abafaransa batandatu bakoraga mu bikorwa by’ubutabazi n’umushoferi wabo mu 2020, ndetse uyu akaba yashakishwaga na Leta Zunze Ubumwe za Amerika kubera ibitero byo mu 2017 ku ngabo zazo muri Niger.
“Sahrawi yishwe n’ingabo z’u Bufaransa”, uyu ni Perezida Emmanuel Macron kuri uyu wa Kane ariko utatanze ibisobanuro birambuye.
Minisitiri w’ingabo w’u Bufaransa, Florence Parly, yavuze ko Sahrawi yiciwe mu gitero cy’ingabo z’u bufaransa zo muri Operation Barkhane zari zirimo kurwanya intagondwa z’Abayisilamu muri Sahel.
Hari hashize iminsi muri Mali hari ibihuha ku iyicwa rya Sahrawi ariko bitaremezwa n’abayobozi nk’uko RFI dukesha iyi nkuru ivuga.
Mu 2015 nibwo Sahrawi yashinze Islamic State muri Sahara (Islamic State in the Greater Sahara) ishinjwa gutegura ibitero bitandukanye ku mipaka ya Mali, Niger na Burkina Faso.
Sahrawi wahoze ari umwe mu bari bagize ishyaka riharanira ubwigenge bwa Sahara y’uburengerazuba (Polisario), yinjiye muri Al-Qaeda muri Maghreb ndetse ayobora umutwe w’intagondwa z’Abayisilamu bo muri Mali washinjwe gushimuta abakozi bakoraga mu bikorwa by’ubutabazi bo muri Espagne muri Algeria n’itsinda ry’abadipolomate bo Algeria muri Mali mu 2012.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


