Paris: Kera kabaye Muramu wa Col Bagosora yatangiye gukorwaho iperereza

Sangiza iyi nkuru

Umunyarwanda Isaak Kamali ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, yongeye gutumizwa n’umugenzacyaha mu rukiko rw’i Paris mu Bufaransa atangira gukorwaho iperereza ku byaha ashinjwa.

Kamali wakoze muri Minisiteri y’Ubwikorezi, asanzwe ari muramu wa Col Theoneste Bagosora ushyirwa mu bimbere bacuze umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi. Bagosora yakatiwe imyaka 35 y’igifungo nyuma yo guhamwa na biriya byaha.

Amakuru avuga ko ibyaha Kamali w’imyaka 72 y’amavuko ibyaha ashinjwa yabikoreye mu yahoze ari Perefegitura ya Gitarama, ari na ho avuka.

Amakuru y’uko yaba yatangiye gukorwaho iperereza ku byaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyoko muntu, yemejwe n’Ubushinjacyaha bw’u Bufaransa bushinzwe kurwanya ibyaha by’iterabwoba (PNAT).

Kamali Isaac yatangiye gukurikiranirwa guhera mu mwaka wa 2009 ubwo habonekaga amakuru y’uko yagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, gusa dosiye ye iza gusubikwa.

Ubushinjacyaha buvuga ko Kamali yahakanye ibyaha ashinjwa ku nshuro ya mbere y’ibazwa imbere y’Umushinjacyaha.

Perezida w’Ishyirahamwe ry’imiryango iharanira ko abakoze Jenoside mu Rwanda baburanishwa (Collectif des Parties Civiles Rwandaises-CPCR), Alain Gauthier, yagaragaje ko bishimiye ayo makuru y’isubukura rya Dosiye ya Kamali aje nyuma y’imyaka imyinshi yarasinziriye.

Yakomeje yibaza ati: “Ese iyi gahunda yaturutse ku isezerano rya Perezida Emmanuel Macron ryo gukurikirana abajenosideri bahungiye mu Bufaransa, ko ubutabera bugiye kwihutishwa? Uko byamera kose twe twishimiye ayo makuru nubwo tukiri kure yo kuba twagera mu rukiko rw’ubujurire.”

Kubera uruhare rukomeye yagize mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi b’i Gitarama, Kamali Isaac yabanje gukatirwa igihano cy’urupfu mu mwaka wa 2003 igihe cyari kitarakurwa mu mategeko y’u Rwanda, ariko nyuma yo kugikura mu mategeko akatirwa burundu.

Mu mwaka wa 2008, yafatiwe ku Kibuga cy’Indege cy’i Pari cyitiriwe Roissy-Charles-de-Gaulle, nyuma yo koherezwa na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA) na zo zamutaye muri yombi igihe yari yitabiriye umuhango wo gushyingura umugore wa sewabo.

Kuva yafatwa icyo gihe kugeza ubu u Rwanda ntirwigeze ruhwema gusaba ko yakoherezwa akaburanishirizwa aho ibyaha ashinjwa byakorewe, cyane ko ari mu bo u Rwanda rukurikirana kugira ngo bagezwe imbere y’ubutabera kubera uruhare rukomeye muri Jenoside.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV->https://www.youtube.com/channel/UC_Wx4Sy2IawVLtp5-QMRhnQ]

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *