Minisitiri w’Intebe wa Somalia, Mohamed Hussein Roble, yambuwe ububasha bumwe n’umukuru w’igihugu, Mohamed Abdullahi Mohamed, bakunda kwita Farmajo nyuma y’aho aba bombi bamaze iminsi hari ibyo batumvikanaho.
Asobanura impamvu y’iki cyemezo yafashe kuri uyu wa Kane, itariki 16 Nzeri, Perezida Farmajo yashinje Minisitiri w’Intebe gufata ibyemezo ahubutse kandi ko nta mubano mwiza afitanye na perezidansi.
Ashingiye ku ngingo ya 87 na 90 z’itegeko nshinga ry’agateganyo, Perezida wa Somalia yavuze ko Roble yanyuranyije n’itegeko nshinga ariko uvugwa ntacyo aratangaza nk’uko tubikesha Ijwi rya Amerika.
Minisitiri w’Intebe wa Somalia kandi yambuwe ububasha bwo gutanga akazi no kwirukana abakozi muri iki gihe igihugu cyitegura amatora ateganyijwe mu Ugushyingo muri uyu mwaka.
Amakimbirane hagati y’aba bategetsi bombi yarushijeho gutizwa umurindi n’ibura ry’umugore wakoreraga ubutasi bw’igihugu witwa Ikran Tahlil uheruka kugaragara mu mpera za Kamena ava iwe mu modoka y’akazi.
Guverinoma yavuze ko Tahlil yashimuswe ndetse akicwa na Al Shabab, ariko uyu mutwe ufatwa nk’uw’iterabwoba ukorana na Al Qaeda urabihakana mu gihe ubusanzwe iyo wivuganye umuntu ukomeye muri leta ubyigamba.
Byatumye Minisitiri w’Intebe yirukana ukuriye ubutasi, Fahad Yasin amushinja kwanga kumwitaba mu masaha 48 ngo amusobanurire ibyabaye ku mukozi we, Tahlil.
Perezida ariko yahise abyivangamo avuga ko Minisitiri w’Intebe nta bubasha afite bwo kwirukana Yasin arongera amusubiza ku mirimo ye.


