Umuhanzi Turatsinze Nkiko Prosper uzwi mu muziki nyarwanda nka Mico The Best, yamaganye amakuru yari amaze iminsi avuga ko yakubise umugore we akamukura amenyo.
Umuhanzi Mico yabigarutseho ejo ku wa Gatanu, ubwo label ya KIKAC Music asanzwe abarizwamo yerekanaga umuhanzikazi Bwiza uheruka kuyinjiramo.
Ku mbuga nkoranyambaga hari hamaze iminsi hasakaye amakuru avuga ko Mico The Best aheruka gukubita umukunzi we uzwi ku mbuga nkoranyambaga nka Clarisse Khloe Dubnx akamukura amenyo.
Byavugwaga kandi ko uyu muhanzi yaba afunze azira guhohotera umugore we.
Uyu muhanzi yavuze ko atishimiye ibyamuvuzweho, avuga ko ababizamuye ari abamushakiraho amaramuko.
Ati: “Naje gusanga hari abo ntunze njye ntazi, abo rero naje gufata icyemezo cyo kubareka bakiberaho.”
Mico yakomeje agira ati: “Ibaze nawe uri kwitegura ubukwe mu cyumweru kimwe, warafashe irembo ugasezerana mu Murenge kwa Sobukwe bakumva ngo wakubise umukobwa wabo umukura amenyo? Urumva wabyakira gute?”
Ku wa 19 Kanama ni bwo Mico The Best yasezeranye imbere y’amategeko na Clarisse Khloe Dubnx, nyuma y’uko muri Nyakanga yari yamwambitse impeta y’urukundo.
Biteganyijwe ko aba bombi bazahamya isezerano ryabo imbere y’Imana mu cyumweru gitaha.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV->https://www.youtube.com/channel/UC_Wx4Sy2IawVLtp5-QMRhnQ]


