Volleyball: U Rwanda rwirukanwe mu gikombe cya Afurika cy’abagore, ruhagarikwa imyaka ibiri

Sangiza iyi nkuru

Impuzamashyirahamwe y’umukino wa Volleyball ku Isi (FIVB) ryahagaritse ikipe y’u Rwanda mu mikino y’Igikombe cya Afurika cy’abagore kiri kubera i Kigali, ndetse u Rwanda ruhanishwa kumara imyaka ibiri rutitabira imikino mpuzamahanga y’uriya mukino.

Ni nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gukinisha abakinnyi bane b’abanya-Brésil nyamara badafite ibya ngombwa byuzuye bibemerera gukinira u Rwanda.

Ikipe y’Igihugu yahagaritswe muri ririya rushanwa nyuma y’uko ubwo yiteguraga gukina na Senegal ku wa Kane w’iki cyumweru, umukino wasubitswe mu buryo butunguranye.

Byari nyuma y’uko Nigeria u Rwanda rwari rwatsinze amaseti 3-0 mu mukino wabaye ku munsi wari wabanje, yarureze gukinisha abakinnyi bane bafite ubwenegihugu babonye mu buryo butemewe n’amategeko.

Aba barimo Aline Siqueira, Apolinario Caroline Taiana, Mariana Da Silva na Moreira Bianca Gomes bose bakomoka muri Brésil.

Nyuma y’inama yabaye ku wa Kane yiga kuri kiriya kirego, kuri uyu wa Gatandatu Impuzamashyirahamwe y’umukino wa Volleyball ku Isi (FIVB) yandikiye iy’uyu mukino muri Afurika CAVB iyimenyesha ko yamaze guhagarika u Rwanda muri ririya rushanwa.

FIVB yagaragaje ko mu biganiro byahuye, Minisiteri ya Siporo mu Rwanda “yagaragaje ko yiteguye gukomeza gutegura irushanwa ariko isaba FIVB ko ihita ikuraho ibihano by’agateganyo yafatiye abakinnyi b’u Rwanda n’ikipe y’igihugu y’u Rwanda kugira ngo bemererwe gukomeza gukina irushanwa. Yashimangiye ko ari ingenzi kureba ku cyifuzo cy’igihugu cyakiriye mu gihe hagiye gufatwa umwanzuro.”

“CAVB yasabye ibihano byafatiwe abakinnyi byakomeza ariko ikipe y’igihugu y’u Rwanda igakomeza gukina.”

“FIVB yo yagaragaje ko ibihano by’abakinnyi n’ikipe y’igihugu byakomeza ndetse n’imikino yose yakinnye yafatwa nka ‘forfeit’(igaterwa mpaga) nk’uko biteganywa n’amabwiriza ya FIVB. Yasabye ko Minisiteri ya Siporo mu Rwanda na CAVB gukomeza gutegura irushanwa hatarimo ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB) kugira ngo irushanwa rirangire.”

Muri iyi baruwa perezida wa FIVB yavuze ko batafata umwanzuro unyuranye n’amategeko n’amabwiriza ya FIVB, ibisobanura ko ibihano byafatiwe abakinnyi bigumaho ndetse n’ikipe y’igihugu y’u Rwanda ikavanwa mu irushanwa.

Uretse kwirukanwa muri ririya rushanwa u Rwanda rugomba kumara imyaka ibiri rutitabira amarushanwa mpuzamahanga ya Volleyball nk’uko amabwiriza ya FIVB abiteganya.

Magingo aya ntiharamenyekana niba imikino y’Igikombe cya Afurika ikomeza kubera mu Rwanda, gusa amakuru avuga ko u Rwanda rwanze gukomeza kuyakira.

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Volleyball: U Rwanda rwirukanwe mu gikombe cya Afurika cy’abagore, ruhagarikwa imyaka ibiri
    Ariko,hari ubwo nkurikirana ibintu bimwe,ngasanga kenshi na kenshi hari ibintu tutitaho nk’abanyagihugu,nyamaze bigaragara ko biri mubintu bifitiye akamaro kanini igihugu!
    Biragaragara neza ko ibijyanye n’imyidagaduro bifite byinshi biteza imbere igihugu n’abanyagihugu kugiti cyabo.
    Ubu,hirya no hino mumashuri kuva kurwego rw’ayisumbuye kugeza kuri za kaminuza,hari abakobwa/abahungu bafite ubushobozi bwo gukina imikino runaka,ariko ntawubyitaho! Amafaranga ashorwa mubanyamahanga(mukubishyura no kubitaho ngo badukinire),yakabaye akoreshwa mugutegura abana b’u Rwanda bagaragaza impano mumikino,kuburyo byibuze twakwiha igihe runaka ,tukemeza ko nka nyuma y’imyaka ibiri tuzaba dufite abakinnyi beza b’ababanyagihugu. Ibintu byo kumenya gukina imikino runaka,burya ntagikomeye kirimo(ni ibintu umuntu uwariwe wese atozwa akamenya neza bitewe n’uko yitaweho.

  2. Volleyball: U Rwanda rwirukanwe mu gikombe cya Afurika cy’abagore, ruhagarikwa imyaka ibiri
    Ariko,hari ubwo nkurikirana ibintu bimwe,ngasanga kenshi na kenshi hari ibintu tutitaho nk’abanyagihugu,nyamaze bigaragara ko biri mubintu bifitiye akamaro kanini igihugu!
    Biragaragara neza ko ibijyanye n’imyidagaduro bifite byinshi biteza imbere igihugu n’abanyagihugu kugiti cyabo.
    Ubu,hirya no hino mumashuri kuva kurwego rw’ayisumbuye kugeza kuri za kaminuza,hari abakobwa/abahungu bafite ubushobozi bwo gukina imikino runaka,ariko ntawubyitaho! Amafaranga ashorwa mubanyamahanga(mukubishyura no kubitaho ngo badukinire),yakabaye akoreshwa mugutegura abana b’u Rwanda bagaragaza impano mumikino,kuburyo byibuze twakwiha igihe runaka ,tukemeza ko nka nyuma y’imyaka ibiri tuzaba dufite abakinnyi beza b’ababanyagihugu. Ibintu byo kumenya gukina imikino runaka,burya ntagikomeye kirimo(ni ibintu umuntu uwariwe wese atozwa akamenya neza bitewe n’uko yitaweho.

  3. Volleyball: U Rwanda rwirukanwe mu gikombe cya Afurika cy’abagore, ruhagarikwa imyaka ibiri
    Munyemana ildephonse. Ndayigura 1000000

  4. Volleyball: U Rwanda rwirukanwe mu gikombe cya Afurika cy’abagore, ruhagarikwa imyaka ibiri
    Munyemana ildephonse. Ndayigura 1000000

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *