_119170928_mediaitem119170927.jpg

Visi perezida Ruto yaciye bugufi imbere ya Kenyatta yemera ubwiyunge

Sangiza iyi nkuru

Visi Perezida wa Kenya, William Ruto aravuga ko yiteguye kwiyunga na Perezida Uhuru Kenyatta nta mananiza ayo ari yo yose abanje gushyiraho nyuma y’uko akomeje guhura n’ibibazo bitandukanye kubera umwuka mubi umaze igihe hagati ye n’umukuru w’igihugu wagiye unamugiraho ingaruka zirimo kubuzwa gusohoka mu gihugu no kwamburwa abarinzi.

Ibi yabitangaje kuwa Kane ushize, itariki 16 Nzeri 2021 ubwo yabibwiraga itsinda ryari ryamusuye iwe mu rugo mu gace ka Karen muri Nairobi.

Ati “ Aba ba Bishop, nubaha cyane bavuga ko biteguye kuba abahuza no gukemura amakimbirane hagati yanjye ubwanjye na Perezida Uhuru Kenyatta,”

Yakomeje agira ati “ Ndabyiteguye ibyo mu gitondo cya kare nta mananiza ayo ari yo yose kubera ko nubaha perezida kandi ni boss wanjye,”

Visi Perezida wa Kenya kandi nk’uko iyi nkuru dukesha Nairobinews ivuga, yakomeje anavuga ko nta nzika ku giti cye afitiye perezida uri ku musozo wa manda ye, avuga ko n’ubwumvikane bucye hagati yabo bwakongejwe n’abantu bamwe b’abanyamazimwe.

Ati “Hariho abantu bamwe badafite umugambi mwiza bamuhaye (perezida) amazimwe y’ibinyoma bamwemeza kunshyira ku ruhande ariko niteguye gukorana na perezida. Twatorewe hamwe,”

_119170928_mediaitem119170927.jpg
William Ruto na Uhuru Kenyatta ubwo biyamamazaga bahuje umugambi

Ibi William Ruto abitangaje nyuma y’igihe gito Perezida Kenyatta amusabye ku mugaragaro kwegura ku mirimo ye niba yumva atishimiye uko ayobora, aho nawe (Ruto) yamusubije ko adashobora kwegura kandi atiteguye kuyamanika.

Perezida Kenyatta, usigaje igihe kitageze ku mwaka ngo manda ye irangire, mu bihe byashize yari yarasezeranyije kuzashyigikira Ruto ngo azamusimbure.

Aba bombi ariko muri iyi minsi bakomeje kugabanaho ibitero mu ruhame, ari na ko Ruto agaragara nk’ukomeje gushyirwa ku ruhande ndetse rimwe na rimwe agacishwa bugufi nk’aho mu minsi ishize yabujijwe kujya muri Uganda ndetse akamburwa na benshi mu bari bashinzwe umutekano we.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *